Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Dr. Shema Ngoga
Fabrice, usanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda
(FERWAFA).
Umuvugizi
wa RIB, Murangira B. Thierry yatangarije itangazamakuru ko Shema Fabrice akurikiranyweho icyaha cyo
gutanga sheke itazigamiye.
Shema
Fabrice afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje
kugira ngo dosiye ye izashyikirizwe Ubushinjacyaha.
Dr.
Shema Ngoga Fabrice yari asanzwe ari Perezida wa AS Kigali mbere yo gutorerwa
kuyobora FERWAFA
Ku wa 30
Kanama 2025, nibwo Shema Fabrice yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira
w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, aba Perezida wa 16 w’iri shyirahamwe.
RIB
yasobanuye ko iperereza rigikomeje mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa
Ubushinjacyaha.