Ikigo Meta,
gifite imbuga nkoranyambaga nza Facebook na Instagram,na Whatsapp cyatangiye kuburanishwa n’urukiko rwa Leta
Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa Gatatu, nyuma yo gushinjwa na Leta zigera
kuri 30 ko zashishikariza abana n’abangavu kwizizirwa n’imbuga nkoranyambaga.
Urubanza
rubera mu rukiko rwa federal i Oakland, hafi ya San Francisco, muri California.
Ku munsi wa mbere hateganyijwe guhitamo abagize inteko y’abacamanza, mu gihe
impaka nyir’izina z’urubanza zizatangira ku wa 18 Kanama, zikaba zishobora
kumara hafi ibyumweru bitandatu, kugeza mu mpera za Nzeri.
Abakurikirana
uru rubanza barugereranya n’imanza zabaye ku bigo by’itabi muri Amerika mu
myaka ya 1990.
Vincent
Joralemon, umunyamategeko wo muri Berkeley Center for Law and Technology,
yavuze ko uburyo uru rubanza ruteye bumwibutsa cyane imanza zigeze kuregerwa
inganda z’itabi.
Muri icyo
gihe, Leta zitandukanye za Amerika zareze ibigo by’itabi, bituma byishyura
amafaranga menshi ndetse bishyirirwaho amabwiriza akomeye ku bijyanye no
kwamamaza ku bana.
Muri uru
rubanza rushya, Leta ntizibanda gusa ku byo abantu bashyira kuri Facebook
cyangwa Instagram, ahubwo zirega Meta uburyo yateguye kandi ikoresha imbuga
zayo, zivuga ko bushobora gutuma abana bamara igihe kinini ku mbuga
nkoranyambaga kandi bikaba byabaviramo kuzizirwa.
Abashinjacyaha
bakuru ba California, Colorado, Kentucky na New Jersey ni bo bari ku isonga mu
kurega Meta.
Leta
zirashaka ko Meta ikora impinduka zikomeye mu buryo Facebook na Instagram
bikorera abana n’abangavu.
Mu byo
zifuza harimo ko ikigo cyashyiraho uburyo bukomeye bwo kurinda abakiri bato,
ndetse kigahindura bimwe mu bikorwa by’imbuga zacyo bifatwa nk’ibishobora
gutuma abakoresha bazimaramo igihe kinini cyane.
Leta kandi
zisaba ko Meta ihanishwa amafaranga ashobora kugera kuri miliyari 1.400
z’amadolari.
Aya
mafaranga yaba ari menshi cyane, kuko hafi angana n’agaciro kose k’ikigo Meta
ku isoko ry’imari.
Nubwo Leta
zasabye igihano kinini cyane, amahirwe yo kubona Meta yishyura ayo mafaranga
yose ni make.
Muri
Nyakanga, umucamanza yavuze ko igipimo cya miliyari 1.400 z’amadolari ari
amafaranga adakwiye, mu gihe amafaranga Meta yari yavuze ko ashobora gutanga,
hafi miliyoni 4 z’amadolari, na yo umucamanza yayise make cyane.
Abasesenguzi
bavuga ko ikibazo gikomeye kuri Meta atari amafaranga gusa.
Icyashobora
kugira ingaruka zikomeye ni kwangirika kw’izina ry’ikigo ndetse no gutegekwa
guhindura mu buryo bwimbitse imikorere ya Facebook na Instagram, cyane cyane ku
bana.
Hari
umwihariko muri uru rubanza: abagize inteko y’abacamanza bazagira uruhare mu
gutanga igitekerezo, ariko ntibo bazagena igihano cya nyuma.
Icyemezo cya
nyuma ku bihano cyangwa ku mpinduka Meta yagomba gukora kizafatwa n’umucamanza Yvonne
Gonzalez Rogers.
Uyu
mucamanza azwi cyane kuko mu mpeshyi yayoboye urubanza rwari ruhanganishije Elon
Musk na OpenAI.
Umwe mu
batangabuhamya bakomeye bategerejwe muri uru rubanza ni Mark Zuckerberg,
washinze Meta akaba n’umuyobozi mukuru w’iki kigo.
Uru si rwo
rubanza rwa mbere Meta ihanganye n’urukiko ku birego bijyanye no kwizizirwa
n’imbuga nkoranyambaga ku bana n’urubyiruko.
Iki kigo
cyamaze gutsindwa mu manza ebyiri zitandukanye: imwe yatangijwe n’umukobwa wari
ukoresha imbuga nkoranyambaga, indi ikaba yaratangijwe n’umushinjacyaha mukuru
wa New Mexico.
Ibyo byemezo
byongereye igitutu kuri Meta ndetse n’ibindi bigo bikomeye bikora imbuga
nkoranyambaga, kuko ikibazo cy’ingaruka izo mbuga zigira ku bana gikomeje kuba
impaka zikomeye muri Amerika.
Abakurikirana
uru rubanza bavuga ko icyemezo kizafatwa gishobora kugira ingaruka nini ku
nganda zose z’imbuga nkoranyambaga.
Niba Meta
itegetswe guhindura uburyo Facebook na Instagram bikorera abana, bishobora
gutuma n’ibindi bigo bikora imbuga nkoranyambaga bisabwa gushyiraho uburyo
bushya bwo kurinda abakiri bato.
Ku rundi
ruhande, Meta ishobora gukomeza kuvuga ko inshingano zo kurinda abana zigomba
gusaranganywa n’ababyeyi, amashuri, Leta ndetse n’ibigo by’ikoranabuhanga.
Ariko ku
bashinjacyaha, ikibazo si uko abana bakoresha imbuga nkoranyambaga gusa. Ikibazo
ni uburyo izo mbuga zateguwe n’uburyo algorithms zazo zishobora gushishikariza
abakiri bato gukomeza kuzirebaho, bikaba bishobora kubatera ingeso yo
kuzisubiramo kenshi.
Uru rubanza
rero rushobora kuba intambwe ikomeye mu kugena inshingano ibigo
by’ikoranabuhanga bifite mu kurinda abana n’abangavu ku mbuga nkoranyambaga,
ndetse n’urwego Leta ishobora kugeraho mu kubategeka guhindura imikorere
y’ibicuruzwa byabo.
Like This Post? Related Posts