Umuraperi
Shizzo Afropapi yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gukoresha
amagambo akomeye avuga ku bafana ba Rayon Sports, mu gihe umugore we Kayitesi
Yvonne uzwi nka Tessy yari amaze amasaha make abasaba imbabazi.
Shizzo
Afropapi abinyujije kuri konti ye ya Instagram yavuze ko hari abafana benshi ba
Rayon Sports abona nk’amadage ndetse n’injiji'.
Yagize
ati: “Abafana ba Rayon Sports benshi muri amadage ahetse andi madage, uretse
kuba mutari abasirimu muri injiji.”
Aya
magambo aje nyuma y'amasaha make Tessy asabye imbabazi abafana ba Rayon Sports
kubera amagambo yavugiye mu kiganiro cya ‘This&That’ gikorerwa kuri YouTube
ye, aho yari yavuze ko abafana b’iyi kipe ari “abaturage” bituma bamwe
bamunenga.
Nyuma
yo kotswa igitutu n'abakoreaha imbuga nkoranyambaga, Tessy yaje kwandikira
abafana ba Rayon Sports ibaruwa ifunguye abasaba imbabazi kandi asobanura ko
atari agamije kubasuzugura.
Yavuze
ko amagambo yakoresheje mu kiganiro yagiranye na Naissa Cynthia atari agamije
kurema ubushyamirane hagati ye na Rayon Sports, abakinnyi bayo, ubuyobozi
cyangwa abafana bayo.