• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Cameroun, Paul Biya, yagarutse mu gihugu ku wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, nyuma y’iminsi 73–74 yari amaze ari hanze y’igihugu, aho yari amaze igihe kinini i Genève mu Busuwisi yaragiye kwivuza.

Biya, ufite imyaka 93 y'amavuko, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Yaoundé-Nsimalen mu masaha ya nyuma ya saa sita, avuye i Genève aho yari yaragiye ku wa 07 Kamena 2026. Ubuyobozi bwe bwari bwatangaje ko yari yagiye mu rugendo rw’igihe gito rwihariye, ariko rumara amezi arenga abiri.

Kumara igihe kirekire adahari byateje impaka nyinshi muri Cameroun, cyane cyane ku buzima bwe ndetse no ku buryo igihugu cyakomezaga kuyoborwa mu gihe Perezida atari mu gihugu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi banasabye ko habaho ibisobanuro birambuye ku mikorere y’ubuyobozi bw’igihugu muri icyo gihe.

Mu gihe yari amaze mu Busuwisi, Paul Biya ntiyigeze agaragara cyane mu ruhame, ibintu byatumye ku mbuga nkoranyambaga no mu banyapolitiki hakwirakwira ibihuha bitandukanye ku buzima bwe. Icyakora, nta tangazo ryemewe ryavugaga ko yitabye Imana cyangwa ko atagishoboye kuyobora igihugu.

Ageze i Yaoundé, Perezida Biya yahise ava ku kibuga cy’indege mu modoka yerekeza ku Ngoro y’Ubumwe, ari kumwe n’Umufasha wa Perezida, Chantal Biya. Yagaragaye azunguza ukuboko mu idirishya ry’imodoka ryari rifunguyeho gato, mu gihe abaturage n’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi bari bateraniye mu muhanda bamwakira.

Paul Biya amaze kuyobora Cameroun kuva mu 1982, akaba amaze imyaka isaga 44 ku butegetsi. Ni umwe mu bayobozi bamaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika kandi ni we Perezida uriho ufite imyaka myinshi ku Isi.

Uyu ni na wo wari umwaka wa mbere wa manda ye ya munani, nyuma yo kongera gutorwa mu matora ya Perezida yabaye mu Ukwakira 2025. Gusa, mu kwiyamamaza ntiyigeze agaragara mu ruhame na rimwe kubera intege nke kuko hakoreshwaga ikibumbano cye n'umugore we, Chantal Biya.

Icyo gihe amatora yateje impaka n’imyigaragambyo, cyane cyane mu batavuga rumwe n’ubutegetsi batemeraga ibyavuye mu matora.

Kugaruka kwa Biya i Yaoundé byahagaritse by’agateganyo impungenge zari zimaze iminsi zishingiye ku kuba yari amaze igihe kirekire hanze y’igihugu. Icyakora, ikibazo cy’ubuzima bwe n’uburyo ubutegetsi bwa Cameroun buzagenda mu myaka iri imbere bikomeje kuba bimwe mu bibazo bikomeye biri mu biganiro bya politiki muri icyo gihugu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments