Turukiya yatangaje ko izasaba Interpol gutanga itangazo mpuzamahanga ryo gushakisha no guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, mu rubanza rurebana n’igitero cyagabwe ku barwanashyaka bari mu bwato bwari bugiye kugeza imfashanyo y’ubutabazi muri Gaza.
Minisitiri w’Ubutabera wa Turukiya, Akin Gürlek, yavuze ko hatanzwe
impapuro zo guta muri yombi Netanyahu ndetse n’undi muntu ukurikiranweho ibyaha
birimo jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iyicarubozo.
Uru rubanza rurebana n’abantu 35, nyuma y’uko Israel ifatiye ubwato bwa Global
Sumud Flotilla mu mazi mpuzamahanga, ubwo bwari mu rugendo rwo kugeza
imfashanyo y’ubutabazi ku baturage bo muri Gaza.
Turukiya ni kimwe mu bihugu byamaganye bikomeye ibikorwa bya gisirikare
bya Israel muri Gaza, ndetse ikomeje gusaba ko hakorwa ingamba mpuzamahanga zo
guhangana n’ibyo ivuga ko ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga.
Ku ruhande rwayo, Israel ihakana ibirego by’uko ibikorwa byayo muri Gaza
birimo kurenga ku mategeko mpuzamahanga cyangwa ku burenganzira bwa muntu.