• Imyidagaduro / ABAHANZI

Icyamamare mu muziki wa country, Dolly Parton, yitabye Imana ku wa 25 Kanama 2026 afite imyaka 80. Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umuryango we, avuga ko yapfiriye i Nashville muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dolly Parton yari umwe mu bahanzi bakomeye kandi bakunzwe cyane ku isi. Yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo nka “Jolene,” “9 to 5” na “I Will Always Love You,” indirimbo yaje kurushaho kumenyekana ku isi nyuma yo kuririmbwa na Whitney Houston.

Usibye kuba umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo, Dolly Parton yari n’umukinnyi wa filime, umushoramari ndetse n’umugiraneza. Yashize ibikorwa byo gufasha abana kubona ibitabo no guteza imbere uburezi, ndetse yari n’umwe mu bashinze pariki izwi nka Dollywood.

Mu myaka irenga 60 yamaze mu muziki, Dolly Parton yasize umurage ukomeye. Yagurishije miliyoni zirenga 100 za alubumu kandi yegukana ibihembo byinshi, birimo ibihembo 11 bya Grammy.

Urupfu rwe rwateye agahinda abakunzi be n’ibyamamare bitandukanye ku isi, benshi bamwibukiraho impano ye idasanzwe, ineza n’umusanzu ukomeye yagize mu muziki no mu bikorwa by’ubugiraneza.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments