Umuhanzi w’ icyamamare w’Umunyamerika Lionel Richie, ufite imyaka 77 yajyanywe mu cyumba cyita ku barwayi barembye cyane bitaro byo muri St. Louis, Missouri nyuma y'igitaramo aho abaganga bari kumukorera ibizamini by’umutima nyuma y’uko yumvise atameze neza mu gitaramo.
Richie yagiye ku bitaro nyuma y’igitaramo yakoreye kuri The Muny ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026. Mu mpera z’igitaramo ubwo yaririmbaga indirimbo ye izwi cyane “All Night Long,” yasabye abarimo kumufasha kumuzanira intebe kugira ngo ayiririmbe yicaye. Abari aho bavuze ko yagaragaraga nk’uwatangiye kugira intege nke.
Amakuru mashya avuga ko abaganga bari gukora ibizamini bijyanye n’imikorere y’umutima, nubwo kugeza ubu hataratangazwa indwara cyangwa ikibazo runaka cy’umutima basanze afite Mu ntangiriro, abaganga bari batekereje ko ashobora kuba afite ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri.
Amakuru aturuka ku bantu bahafi bazi ibijyanye n’ubuzima bwe bavuga ko Richie ari gukurikiranwa mu rwego rwo kwirinda kandi ko yari ateganyijwe kuva mu bitaro ku wa 2 Nzeri 2026, bitewe n’uko ibizamini bye bizagenda.
Iki kibazo kibaye nyuma y’undi munsi Richie yagiriye ikibazo ku rubyiniro muri St. Paul, Minnesota, muri Kamena 2026.
Muri icyo gitaramo yumvise azungera ndetse avuga ko yumvaga “atameze neza”, bituma igitaramo gihagarikwa mbere y’igihe. Nyuma yaje kujyanwa kwa muganga n’imodoka y’abatabazi, maze ibitaramo bibiri byari biteganyijwe birasubikwa.
Nubwo ibyo bibazo byabaye, Richie yaje gusubira ku rubyiniro akomeza gahunda y’ibitaramo bye.
Lionel Richie yarari mu rugendo rw’ibitaramo yis3 Sing a Song All Night Long, arukorana na Earth, Wind & Fire.
Kugeza ubu, igitaramo cye gikurikiraho cyari giteganyijwe kuba ku wa 26 Nzeri 2026 i San Francisco, ariko uko gahunda izagenda nyuma y’iki kibazo cy’ubuzima ariko ntibiramenyekana neza.
Abakunzi ba Richie bakomeje gukurikiranira hafi amakuru y’ubuzima bwe mu gihe abantu bamwegereye bavuga ko ameze neza kandi ari gukurikiranwa n’abaganga.
Kugeza ubu nta tangazo rirambuye riratangwa n’umuryango cyangwa abahagarariye Lionel Richie risobanura neza ikibazo cy’umutima abaganga bari gusuzuma.
Like This Post? Related Posts