Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ntihanabayo Samuel, uzwi nka Kazungu washinze Ingufu Gin Ltd, Prof Emile Bienvenu uyobora Rwanda FDA n’abandi 11 bakurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe Uwamahoro Elizabeth, Oluwatosin Ayayi na Ndayishimiye Rwabukumba Patrick bo barekuwe.
Uyu mwanzuro wafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 03 Nzeri 2026, nyuma y’iburanisha ry’abantu 16 baregwa ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’inganda n’ubucuruzi bw’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Umucamanza yavuze ko urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma bamwe mu bakurikiranweho ibyaha byo gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu gihugu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bakomeza gufungwa by’agateganyo.
Mu bafunzwe harimo Ntihanabayo Samuel, Twahirwa Fulgence, Katushabe Donias, Kayihura Mudahogora Benitha, Hakizimana Hamuduni Alpha Peter, Mahoro Christian, Muhimpundu Alice, Nyamwasa Innocent, Nyirimigabo Eric, Nzeyimana Janiver, Niyigena Claudine, Kangabe Benitha na Prof Emile Bienvenu.
Abakozi ba Rwanda FDA bari muri uru rubanza bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite, kwirengagiza ibiteganywa n’amategeko n’ibindi byaha bifitanye isano n’itangwa ry’ibyangombwa by’ubuziranenge.
Ku rundi ruhande, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Uwamahoro Elizabeth, Oluwatosin Ayayi na Ndayishimiye Rwabukumba Patrick barekurwa, kuko rwasanze nta mpamvu zikomeye zigaragaza ko bakoresheje ububasha bwabo mu nyungu zabo bwite cyangwa ko hari impamvu zikomeye zatuma bakomeza gufungwa.
Kazungu yemeye gutanga ingwate ya miliyari 1,9 Frw
Mu iburanisha ryabaye ku wa 25 na 26 Kanama 2026, Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu, washinze Ingufu Gin Ltd, yabwiye urukiko ko ari umushoramari kandi ko inshingano ze zari ugushyiraho inzego zitandukanye mu ruganda zishinzwe gukurikirana ko ibikorwa byose bikorwa neza kandi byujuje ubuziranenge.
Kazungu yavuze ko niba haragaragaye amakosa mu bikorwa by’uruganda, ababazwa n’ayo makosa bakwiye kuba abari bashinzwe ibyo bikorwa, kuko ari bo bari babifitiye ububasha.
Yasabye urukiko ko yakurikiranwa ari hanze, ndetse agaragaza ko yemera gutanga ingwate ya miliyari 1,9 Frw kugira ngo arekurwe by’agateganyo.
Prof Emile Bienvenu yasobanuye ku cyangombwa cy’uruganda rwa Nyirangarama
Prof Emile Bienvenu, uyobora Rwanda FDA, na we yaburanye asobanura ku cyaha aregwa, by’umwihariko kuba yarasinye ku cyangombwa cyahawe uruganda rwa Nyirangarama.
Yavuze ko icyo cyangombwa yagisinye ashingiye ku mwanzuro w’akanama ka Rwanda FDA kari kamaze gusuzuma no kwemeza ko urwo ruganda rwujuje ibisabwa byose.
Prof Bienvenu yavuze ko kuba yarasinye kuri icyo cyangombwa bitanyuranyije n’amategeko, kuko yari ashingiye ku mwanzuro wari wafashwe n’akanama kabifitiye ububasha.
Yasabye urukiko kumurekura agakurikiranwa ari hanze, avuga ko kuba adafunzwe byamufasha gukomeza gufasha Leta mu bikorwa byo gukurikirana no gufunga inganda zitujuje ubuziranenge.
Uwamahoro yafunguwe nyuma yo kuvuga ko afite uruhinja rw’amezi atandatu
Mu bantu baregwaga, Uwamahoro Elizabeth, umukozi wa Rwanda FDA, ni umwe mu bategetswe kurekurwa.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Uwamahoro na Muhimpundu Alice bakurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo, buvuga ko gufungwa kwabo byari gukenerwa kugira ngo badabangamira iperereza.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko Uwamahoro n’abandi bakozi ba Rwanda FDA bagiye gukora ubugenzuzi mu ruganda rwa Terimbere Agri Business rukorera i Kigali, bagasanga hari ibyo uruganda rutujuje kugira ngo rukomeze gukora. Icyakora, raporo Ubushinjacyaha bwavugaga ko yakozwe ku wa 22 Nyakanga 2026 ntiyagaragazaga ko urwo ruganda rukwiye guhagarikwa.
Mu iburanisha ryo ku wa 26 Kanama 2026, Uwamahoro yahakanye ibyo Ubushinjacyaha bwavugaga ku itariki ya raporo, avuga ko ubugenzuzi bwakozwe ku wa 16 Nyakanga 2025, atari ku wa 22 Nyakanga 2026.
Yasobanuye ko icyo gihe yari umukozi wimenyereza umwuga muri Rwanda FDA, bityo ko nta bubasha cyangwa ubushobozi yari afite bwo gutanga inama cyangwa gufata umwanzuro wagira uruhare mu byemezo by’Urwego.
Uwamahoro yavuze ko yatangiye kwimenyereza umwuga muri Rwanda FDA ku wa 7 Ukwakira 2024, akarangiza ku wa 30 Nzeri 2025, ari bwo yahindutse umukozi w’iki kigo.
Yagize ati: “Bigenzuwe neza byakwerana ko igihe ubugenzuzi nabukoze ntabwo nari umukozi. Icyo gihe nta bubasha ndetse n’ubushobozi na buke nari mfite nahabwaga n’itegeko bwo kuba natanga inama iyo ari yo yose yari kugira uruhare mu gushingirwaho hafatwa icyemezo mu kigo gikomeye cya Rwanda FDA.”
Yongeyeho ko nyuma yo kuba umukozi wemewe wa Rwanda FDA, nta hantu na hamwe yigeze ahurira n’uruganda rwa Terimbere Agri Business.
Uwamahoro kandi yavuze ko yari yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igihe cyose rwamuhamagaye mu gihe cy’iperereza, bityo ko nta mpamvu yo kuvuga ko arekurwa yabangamira iperereza.
Yasabye kandi ko urukiko rwashingira ku kuba Ubushinjacyaha butaragaragaza ibimenyetso bifatika by’uko hari ruswa yakiriye.
Icyakora, impamvu ikomeye Uwamahoro yashimangiye ni uko afite uruhinja rw’amezi atandatu rufite ikibazo cy’ubuhumekero kandi rukeneye kwitabwaho.
Yasobanuriye urukiko ko ubwo yatabwaga muri yombi, yajyanywe n’urwo ruhinja kugira ngo babane aho afungiwe, ariko abaganga basaba ko umwana asubizwa mu rugo kubera ikibazo cy’ubuzima.
Yavuze ko ubu uruhinja ruri kwitabwaho n’umukozi wo mu rugo badafitanye isano, kuko umugabo we adakorera mu Mujyi wa Kigali kandi akaba adashobora guhagarika akazi.
Mu marangamutima menshi, Uwamahoro yasabye urukiko kumurekura kugira ngo ajye kwita ku mwana we.
Ati: “Ndabasaba ko naburanishwa ndi hanze, nkajya kwita kuri urwo ruhinja kuko ruracyari ruto cyane.”
Urukiko rwategetse ko Uwamahoro ahita afungurwa nyuma yo gusoma umwanzuro.
Rwabukumba na we yarekuwe
Ndayishimiye Rwabukumba Patrick, ukora mu ishami rishinzwe kugenzura ubuzima bw’imiti muri Rwanda FDA, na we ni umwe mu barekuwe.
Yabwiye urukiko ko yatawe muri yombi nyuma yo kuva mu bugenzuzi bwahuriyemo inzego za Leta zigera kuri zirindwi, bwakorewe mu nganda zikora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Urukiko rwaje gusanga nta mpamvu zikomeye zigaragaza ko Rwabukumba yakoresheje ububasha ahabwa n’akazi mu nyungu ze bwite, bityo rumutegeka kurekurwa.
Oluwatosin Ayayi yavuze ko arengana
Oluwatosin Ayayi, ushinzwe ibikorwa by’uruganda rwa Kerry Taste and Nutrition Rwanda, na we yari yasabye urukiko kumurekura.
Yavuze ko yatawe muri yombi ubwo yari aje mu Rwanda kureba ikibazo cyabayeho cyatumye uruganda rwa Kerry Taste and Nutrition Rwanda rufungwa.
Ayayi yahakanye uruhare mu byaha Ubushinjacyaha bwamuregaga, avuga ko nta ruhare yagize mu gukora, gucuruza cyangwa gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu Rwanda.
Yasobanuye kandi ko adasanzwe aba mu Rwanda, kuko atuye muri Kenya ari na ho afite umuryango we. Yavuze ko umuryango we wamubuze kuko ari we uwutunze.
Urukiko rwaje gusanga nta mpamvu zikomeye zituma akomeza gufungwa, rumutegeka kurekurwa.
Abantu 80 bari muri dosiye
Uru rubanza ruri muri dosiye nini y’abantu bagera kuri 80 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukora no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge, cyane cyane izizwi nk’“ibyuma”.
Aba bantu batangiye gutabwa muri yombi mu ntangiriro za Kanama 2026, mu bikorwa by’inzego za Leta byo gukurikirana inganda n’abacuruzi bakekwaho gukora cyangwa gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Nubwo dosiye yose igizwe n’abantu bagera kuri 80, kugeza ubu abamaze kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ni 16.
Iburanisha ryabo ryabaye ku wa 25 na 26 Kanama 2026, aho abaregwa n’ababunganira bagaragaje impamvu basabaga ko bakurikiranwa badafunze.
Nyuma yo gusuzuma impamvu zatanzwe n’impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro rutegeka ko 13 bakomeza gukurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe batatu ari bo Uwamahoro Elizabeth, Oluwatosin Ayayi na Ndayishimiye Rwabukumba Patrick rwanzuye ko bakurikiranwa bari hanze.
Like This Post? Related Posts