• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, witwa Hafidh Ameir Hassan, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026.

Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yapfuye ku wa Mbere mu gitondo, nk’uko byatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi.

Amakuru avuga ko Hafidh Ameir yaguye mu bitaro Emilio Mzena Memorial Hospital i Zanzibar ahagana saa mbili za mu gitondo (8:00), aho yari arimo kuvurirwa ikibazo cy’umutima.

Visi Perezida Ndejembi yagaragaje akababaro gakomeyeyihanganisha  Perezida Samia n’umuryango we, inshuti ndetse n’Abanya-Tanzania muri rusange.

Yatangaje kandi ko imyiteguro y’umuhango wo guherekeza Hafidh Ameir yatangiye, aho ibikorwa byo kumushyingura biteganyijwe kubera i Kizimkazi muri Zanzibar.

Hafidh Ameir yari yarashakanye na Samia Suluhu Hassan kuva mu 1978, bakaba barabyaranye abana bane. Yari umuntu utajya agaragara cyane mu bikorwa bya politiki, nubwo kuba umugabo wa Perezida byatumye aba umugabo wa mbere muri Tanzania kuva Samia yajya ku butegetsi mu 2021.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments