Perezida w’u
Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije mugenzi wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu
Hassan, nyuma y’urupfu rw’umugabo we Hafidh Ameir Hassan, witabye Imana kuri
uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026.
Mu butumwa
yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko yifatanyije na
Perezida Samia, umuryango we ndetse n’abaturage ba Tanzania muri ibi bihe
bikomeye by’akababaro.
Perezida
Kagame yagize ati:
“Ndi n’akababaro
gakomeye ko kugeza ku mushiki wanjye, Perezida SuluhuSamia, umuryango we ndetse
n’Abanya-Tanzania, ubutumwa bw’akababaro kenshi nyuma y’urupfu rwa Nyakubahwa
Hafidh Ameir Hassan.”
Yakomeje
avuga ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bari kumwe na Perezida Samia
n’Abanya-Tanzania, mu gihe bari gusezera kuri Hafidh Ameir no guha agaciro
ubuzima n’umurage yasize.
Hafidh Ameir
Hassan, wari umugabo wa Perezida Samia Suluhu Hassan akaba na First Gentleman
wa Tanzania, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Mbere.
Visi
Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, ni we watangaje urupfu rwe, avuga ko
Hafidh yapfuye ahagana saa 8:00 za mu gitondo, ari mu bitaro bya Emilio Mzena
Memorial Hospital i Zanzibar, aho yari arimo kuvurirwa ikibazo cy’umutima.
Visi Perezida
Ndejembi yihanganishije Perezida Samia, umuryango we, inshuti n’abavandimwe
ndetse n’Abanya-Tanzania bose nyuma y’iyi nkuru ibabaje.
Perezida
Samia Suluhu Hassan na Hafidh Ameir Hassan bari bamaze imyaka myinshi babana.
Bashyingiranywe mu 1978, bakaba barabyaranye abana bane, barimo abahungu batatu
n’umukobwa umwe.)
Hafidh yari
azwiho kuba umuntu utajya agaragara cyane mu ruhando rwa politiki cyangwa mu
itangazamakuru, nubwo kuba yari umugabo wa Perezida byatumye aba umugabo wa mbere mu mateka ya Tanzania kuva Samia Suluhu
Hassan aba Perezida mu 2021.
U Rwanda si
rwo rwonyine rwihanganishije Perezida Samia n’umuryango we.
Perezida wa
Kenya, William Ruto, na we yavuze ko yakiriye urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan
afite agahinda gakomeye. Yavuze ko Perezida Samia yatakaje umuntu bari bamaze
igihe kirekire babana, abana babo bagatakaza umubyeyi wabo, naho Tanzania
igatakaza umwana wayo w’ingenzi.
Perezida w’u
Burundi, Évariste Ndayishimiye, na we yatanze ubutumwa bw’akababaro, avuga ko u
Burundi buhagaze ku ruhande rwa Tanzania muri ibi bihe bikomeye.
N’umuyobozi
wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf, yatanze
ubutumwa bw’akababaro kuri Perezida Samia, umuryango we ndetse
n’Abanya-Tanzania, abasabira gukomera no guhumurizwa muri ibi bihe.
Amakuru
yatangajwe na Visi Perezida Ndejembi avuga ko imyiteguro yo kumushyingura yari
yatangiye gukorerwa i Kizimkazi muri Zanzibar, aho Hafidh Ameir ateganyijwe
gushyingurwa.
Urupfu rwa
Hafidh rubaye mu gihe Perezida Samia akomeje kuyobora Tanzania. Yabaye Perezida
wa mbere w’umugore mu mateka y’icyo gihugu ubwo yasimburaga nyakwigendera John
Pombe Magufuli muri Werurwe 2021.
Nyakubahwa
Hafidh Ameir Hassan.Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi ikomeze Perezida
Samia, abana babo n’umuryango wose muri ibi bihe by’akababaro.