• Amakuru / POLITIKI


Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq, mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yageze i Salalah ku wa 7 Nzeri 2026, atangira uruzinduko ruzageza ku wa 8 Nzeri, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje.

Yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq, akaba ari ubwa mbere Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Oman.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame na Sultan Haitham bin Tariq biteganyijwe ko bagirana ibiganiro bigamije gusuzuma no gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Oman.

Ibiganiro bizibanda kandi ku gushaka andi mahirwe y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo guteza imbere inyungu z’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko kandi ruzaba umwanya wo kongera kwemeza ubushake bw’u Rwanda na Oman bwo gukomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye, aho biteganyijwe ko hazasinywa amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Kagame azasura Ingoro Ndangamurage y’Ubutaka bw’Imibavu, iherereye muri Al Baleed Archaeological Park, ahantu h’amateka hasanzwe ari mu murage w’isi.

Iyi ngoro igaragaza amateka n’ubutunzi bw’ibyataburuwe mu matongo, umurage w’akarere ka Dhofar ndetse n’uruhare ubucuruzi bw’imibavu bwagize mu bukungu n’imibereho y’abaturage bo muri ako karere.

Hari kandi igice cyihariye cyerekana amateka y’ubwato bwa Oman n’uruhare rw’ubucuruzi bwo mu nyanja mu mateka y’iki gihugu.

Perezida Kagame kandi azasura Razat, isambu y’ibwami ifite ubuso burenga hegitari 1,000, ikaba ari imwe mu nzego zifite uruhare mu guteza imbere ubuhinzi mu Ntara ya Dhofar.

Razat kandi ifatwa nk’ahantu hafite uruhare mu bukerarugendo bushingiye ku buhinzi, mu kwigisha no mu kwakira abashyitsi.

Mu rwego rwo guha icyubahiro Umukuru w’u Rwanda, Sultan Haitham bin Tariq azakira Perezida Kagame n’intumwa ayoboye ku meza y’umugoroba.

By’umwihariko, Sultan Haitham azasangira na Perezida Kagame ifunguro rya saa sita muri Al-Mamurah Palace, mu rwego rwo kumwakira no kumwereka icyubahiro.

Uru ruzinduko ruje mu gihe u Rwanda na Oman bikomeje gushaka uburyo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati yabyo.

Rufatwa kandi nk’amahirwe yo gufungura imiryango mishya y’ubufatanye, cyane cyane mu nzego zishobora gutanga umusaruro ku bukungu n’imibanire y’ibihugu byombi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments