Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye Umurenge wa Ngoma bavuga ko bari kugorwa no kubona ikiguzi kiri hejuru cy’ibyangombwa byo kubaka bigatuma bakomeza kubunza akarago mu nzu z’abandi.
Aba baturage baragaza ko kubaka bibavuna cyane kuko
kubona icyangombwa bibasaba kwishyura ibihumbi Magana atatu, ibintu bavuga ko umukene
bitamworohera kuyabona bagasaba ko bakoroherezwa kubona ibyangombwa kuko kuba
bihenze bitiza umurindi ruswa, yewe hakaba hari n’abapfa kubaka nta byangombwa
bikabaviramo gusenyerwa.
Umuyobozi
w’akarere Ange Sebutege avuga ko iki kiguzi cy’iyi serivisi
kitarenze ibiteganywa n’amategeko gusa abatishoboye hari uburyo
bashwamo.
Ibindi wabiremo muri iyi video.