Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi
w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tariq Al Said ku kwagura umubano
n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibi biganiro
byabereye mu ngoro ya Al Hosn Palace, iherereye mu Mujyi wa Salalah mu Ntara ya
Dhofar mu Majyepfo ya Oman, kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Nzeri 2026.
Ibiganiro
byihariye bagiranye byibanze ku mikoranire n’ishoramari mu ngeri zirimo
ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu zisubira, umutekano w’ibiribwa, kubyaza
umusaruro ibyambu byo ku butaka n’ubwikorezi ndetse n’ubuzima.
Ibi biganiro
byabaye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akimara kwacyirwa muri ubu Bwami, aho
yatangiye uruzinduko rw’akazi
rw’iminsi ibiri rugamije kwagura ubufatanye bw’u Rwanda na Oman mu nzego
zitandukanye.
Muri uru
ruzinduko Umukuru w’Igihugu azabonana ndetse anaganire n’abayobozi mu nzego
zitandukanye ku ngingo zijyanye no gushimangira umubano ndetse n’imikoranire
y’u Rwanda na Oman mu bijyanye n’ishoramari.