Rutsiro – Polisi n’izindi nzego z’ubugenzacyaha barimo gushakisha umusore ukekwaho kugira uruhare mu rugomo rwahitanye mugenzi we mu Karere ka Rutsiro bapfuye umukobwa ukora uburaya bashakaga kuryamana na we.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 07 Nzeri 2026, mu Kagari ka Congonil, mu Murenge wa Gihango, mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y'Iburengerazuba.
Amakuru avuga ko aba basore bombi batangiye kurwana, umwe akagira ibikomere bikomeye byaje gutuma ahasiga ubuzima.
Bivugwa ko amakimbirane hagati yabo ashobora kuba yaraturutse ku mukobwa w'indaya bashakaga kuryamana na we, ariko impamvu nyayo y’urwo rugomo iracyakorwaho iperereza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yavuze ko umusore ukekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo rwateye urupfu atarafatwa, akaba agishakishwa.
Yagize ati: “Iperereza ku mbarutso y’urwo rugomo rwateye urupfu riracyakorwa kugira ngo harebwe icyabiteye, ndetse ukekwaho kugira uruhare muri rwo aracyari gushakishwa. Gusa, uwo mukobwa bikekwa ko ari we bapfuye yafashwe arafungwa, hategerejwe ibizava mu iperereza.”
Meya Kayitesi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no kwihanira, abasaba kujya batanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe babonye ikibazo gishobora guteza urugomo.
Yongeye kuburira urubyiruko kwirinda imyitwarire ishobora kubakururira amakimbirane n’ibikorwa by’urugomo.
Umukobwa uvugwaho kuba nyirabayazana w'ayo makimbirane y'abo basore, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango, mu gihe iperereza rikomeje.
Kugeza ubu, inzego zishinzwe umutekano ziracyashakisha ukekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo, mu rwego rwo kumenya neza icyabaye no gushyikirizwa ubutabera.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts