Jamaica
yatangiye intambwe idasanzwe mu rugamba rwo gusaba indishyi zishingiye ku
mateka y’ubucakara, aho Guverinoma yayo yashyikirije Umwami w’u Bwongereza
Charles III ubusabe busaba ko ikibazo cy’uruhare rw’u Bwongereza mu bucakara
bw’Abanyafurika cyigwa mu rwego rw’amategeko.
Ku wa Mbere
tariki ya 7 Nzeri 2026, intumwa za Jamaica zari ziyobowe na Minisitiri w’Umuco,
Uburinganire, Imyidagaduro na Siporo, Olivia Grange, zashyikirije ubusabe
bwihariye Umwami Charles III i Londres. Jamaica irasaba ko ibibazo bijyanye
n’ubucakara bwakorewe Abanyafurika bajyanwe muri Jamaica byasuzumwa na Judicial
Committee of the Privy Council, urwego rw’amategeko rufite uruhare nk’urukiko
rw’ikirenga ku bihugu bimwe bifitanye amateka n’u Bwongereza.
Ubusabe bwa
Jamaica ntibusaba ko u Bwongereza buhita bwishyura amafaranga runaka.
Guverinoma ya Jamaica yasobanuye ko icyo ishaka mbere na mbere ari ibisubizo ku
bibazo by’amategeko n’inshingano z’u Bwongereza ku bijyanye n’ubucakara
bw’Abanyafurika bwabaye mu gihe cy’ubukoloni.
Minisitiri
Olivia Grange yavuze ko Jamaica ishaka kumenya niba uburyo Abanyafurika
bajyanwaga ku gahato muri Jamaica, bakagirwa abacakara, bwari bunyuranyije
n’amategeko y’u Bwongereza; niba ibyo bikorwa bishobora gufatwa nk’ibyaha
byibasiye inyokomuntu; ndetse niba u Bwongereza bufite inshingano zo gutanga
indishyi cyangwa ubundi buryo bwo gusana ibyangijwe.
Guverinoma
ya Jamaica yashimangiye ko iyi petition itari inyandiko isaba amafaranga runaka,
ahubwo ko ari uburyo bwo gutangiza inzira y’amategeko kugira ngo ikibazo
cy’indishyi gisesengurwe.
Umwami
Charles III ni Umukuru w’Igihugu wa Jamaica, kuko iki gihugu kugeza ubu
kigifite imiyoborere ishingiye ku bwami bw’u Bwongereza, nubwo hari gahunda
n’impaka zikomeye zo kukigira repubulika.
Jamaica
yahisemo gukoresha ubu buryo bw’amategeko kugira ngo ikibazo cy’ubucakara
gikurwe mu biganiro bya politiki gusa, kijyanwe no mu rwego rw’amategeko. Iyi
ntambwe ishingiye ku mategeko yashyizweho mu 1833, atanga uburyo bwo kugeza
ibibazo bimwe ku Nama Nkuru y’Umwami, ari yo Privy Council.
Buckingham
Palace yatangaje ko izi neza iyo ntambwe kandi ko ikorana na Guverineri Mukuru
wa Jamaica kugira ngo ubusabe bushyikirizwe inzego zibishinzwe mu buryo
bukurikije amategeko. Icyakora, Umwami Charles III ntabwo ari we wenyine ufata
icyemezo kuri iki kibazo, kandi uruhare rwe rugomba kubahiriza amahame agenga
umwanya w’Umwami nk’umuntu utagira aho abogamira muri politiki.
Jamaica
yamaze imyaka irenga 300 iri munsi y’ubutegetsi bw’u Bwongereza, kandi
Abanyafurika benshi bajyanwaga kuri icyo kirwa ku gahato kugira ngo bakore
imirimo y’ubucakara, cyane cyane mu mirima y’ibihingwa byinjizaga amafaranga
menshi, birimo isukari.
Jamaica
ivuga ko ingaruka z’ayo mateka zitagarukiye ku gihe ubucakara bwavanyweho,
ahubwo ko hari ibibazo by’ubukungu, imibereho n’ubusumbane bikomeje kugira
ingaruka ku baturage kugeza muri iki gihe. Abashyigikiye indishyi bavuga ko
gukemura izi ngaruka bisaba ibirenze gusaba imbabazi cyangwa kwibuka amateka.
Intambwe
Jamaica yateye yateguwe ku buryo ihurirana n’isabukuru y’ikintu gikomeye mu
mateka y’ubucakara bw’Abanyafurika: ibyabaye ku bwato Zong mu 1781.
Ubwo bwato
bwari butwaye Abanyafurika 442 bari bagizwe abacakara. Mu rugendo, ubwo amazi
yabaga make, abantu 132, barimo abagabo, abagore n’abana, bajugunywe mu nyanja.
Abari babikoze babonaga ko bishobora kubaha uburenganzira bwo gusaba amafaranga
y’ubwishingizi ku bantu babonaga nk’“imitungo”.
Amakuru
y’ubu bwicanyi yakomeje kwamamara mu Bwongereza, afasha kongera imbaraga mu
rugamba rwo kurwanya ubucakara n’ubucuruzi bw’abacakara.
U Bwongereza
bwahagaritse ubucuruzi bw’abacakara mu 1807, ariko ubucakara ubwabwo bwakuweho
mu Bwami bw’u Bwongereza guhera ku ya 1 Kanama 1834.
Umwami
Charles III yagiye agaragaza ko amateka y’ubucakara ari ikibazo gikomeye kandi
ko hakenewe gusobanukirwa n’ingaruka zayo kugeza muri iki gihe.
Mu ijambo
yagejeje ku bayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth mu 2024, yavuze ko ibice
bibabaje by’amateka bikomeza kugira ingaruka ku bantu muri iki gihe,
anashimangira ko nubwo abantu badashobora guhindura ibyahise, bashobora kwigira
ku mateka no gushaka uburyo bwo gukemura ubusumbane bukomeje kubaho.
Ariko kugeza
ubu, Charles III ntiyigeze atangaza ko ashyigikiye ko u Bwongereza butanga
indishyi z’amafaranga ku bihugu byigeze gukorerwamo ubucakara.
Guverinoma
y’u Bwongereza imaze igihe ivuga ko idashyigikiye gusubiza amafaranga
nk’indishyi z’ubucakara.
Abayobozi
b’u Bwongereza bavuga ko ibikorwa byabaye mu gihe cyashize bigomba gusuzumwa
hakurikijwe amategeko yariho icyo gihe. Bityo, bakavuga ko bidakwiye gushyiraho
inshingano z’amategeko muri iki gihe hashingiwe ku bikorwa bitari bifatwa
nk’ibinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga igihe byakorwaga.
Ibi bituma
ubusabe bwa Jamaica bushobora kuvamo impaka zikomeye mu by’amategeko no muri
politiki.
Jamaica iri
mu bihugu byo muri Karayibe bimaze imyaka bisaba ibihugu by’i Burayi, birimo u
Bwongereza, kwemera uruhare rwabyo mu bucuruzi bw’abacakara no mu bucakara,
ndetse no gutanga indishyi cyangwa ubundi buryo bwo gusana ibyangijwe.
Umuryango wa
Caribbean Community (CARICOM) na wo umaze igihe ushyigikira ibiganiro ku
ndishyi z’ubucakara, aho usaba ko hagira igikorwa ku ngaruka z’amateka
y’ubucakara n’ubukoloni.
Mu mpera za
Kanama 2026, Komite y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kurwanya ivangura yasohoye
amabwiriza avuga ko ibihugu bifite inshingano zo gutekereza ku buryo bwo gutanga
indishyi no gukemura ingaruka z’ubucuruzi bw’abacakara n’ivangura rikomoka kuri
ayo mateka.
Ku ruhande
rwa Jamaica n’abashyigikiye iki gikorwa, indishyi ntizisobanura gusa ko u
Bwongereza bwatanga amafaranga.
Bavuga ko
hashobora kuba hakenewe n’ibindi bikorwa birimo guteza imbere uburezi, ubuzima,
ibikorwa remezo, kubungabunga umurage w’Abanyafurika, gusubiza ibihangano
n’ibindi bintu by’amateka byakuwe muri Jamaica, ndetse no kwemera ku mugaragaro
ukuri ku byabaye.
Intumwa za
Jamaica zari i Londres kandi zari ziteganyije kugirana ibiganiro n’British
Museum ku bijyanye no gusubiza Jamaica ibihangano n’ibindi bintu bifite amateka
bifitanye isano n’abaturage kavukire b’icyo gihugu.
Iki kibazo
kandi gifite indi sura ya politiki. Jamaica imaze igihe iganira ku kuva ku
bwami bw’u Bwongereza ikaba repubulika yigenga, bityo ikareka Umwami w’u
Bwongereza kuba Umukuru w’Igihugu.
Bamwe mu
basesenguzi bavuga ko uko u Bwongereza buzitwara kuri ubu busabe bishobora
kugira uruhare mu biganiro Jamaica ifite ku bijyanye n’ejo hazaza h’umubano
wayo n’ubwami bw’u Bwongereza.
Kuri
Jamaica, ariko, ikibazo cy’ingenzi ni ugushaka ibisubizo ku mateka y’ubucakara
n’ingaruka avuga ko akomeje kugaragara.
Minisitiri
Olivia Grange yavuze mu buryo busobanutse ko igihugu cye “gishaka ibisubizo”,
mbere yo gufata indi ntambwe. Ubu Jamaica itegereje kureba niba ubusabe bwayo
buzoherezwa mu Nama Nkuru y’Umwami kugira ngo ibyo bibazo by’amategeko
bisuzumwe.
Iyi ntambwe
ibaye imwe mu zikomeye Jamaica iteye mu myaka myinshi ishaka ko amateka
y’ubucakara atibukwa gusa, ahubwo ko n’ingaruka zayo ziganirwaho mu buryo
bw’amategeko, politiki n’ubutabera.
Like This Post? Related Posts