• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Abantu 49 bitabye Imana  mu gihe abandi bagera ku ijana bari kuvurirwa mu majyepfo ya Nigeria, nyuma yo kunywa ikinyobwa  gisindisha gikozwe mu bimera kandi gikorwa n’abaturage bo muri ako gace.

Abaturage bavuga ko icyo kinyobwa kizwi ku izina rya “Monkey Trail” gikekwa kuba kirimo methanol, umuti w’ubumara ushobora guteza uburozi bukomeye, ndetse bikaba bikekwa ko ari wo waba ufite uruhare muri iki kibazo cy’uburwayi n’impfu.

Umwe mu barokotse iki kibazo, Gbenga Oluwaseun, ufite imyaka 32, yavuze ko yatangiye kugira ibimenyetso bikomeye mu masaha y’ijoro.

Yagize ati: “Nari maze gukuramo inkweto ndaryama ku gitanda. Ahagana saa munani z’ijoro, natangiye kumva umutima wanjye utera cyane. Nahamagaye umuntu umwe cyangwa babiri. Nagerageje gukomanga ku rugi kugira ngo abantu bari mu rugo baze kumfasha. Ibyo ni byo nzi ko nakoze. Ndetse n’igihe bajyanaga kwa muganga, nari namaze gutakaza ubwenge. Ibyo ni byo nshobora kuvuga kuri icyo cyabaye.”

Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Leta ya Ondo, Banji Ajaka, yavuze ko abantu bafite ibimenyetso by’ubu burwayi bagaragaye mu turere twa Odigbo na Irele.

Yatangaje ko muri rusange abantu 182 ari bo bamaze kugira ikibazo, nubwo iperereza ku cyaba cyarabiteye rigikomeje.

Umucuruzi ucuruza iki kinyobwa mu gace ka Odigbo yavuze ko hari ubwoko butandukanye bw’iki kinyobwa, ariko ko hari ubwoko bumwe abaturage bafata nk’ubushobora guteza akaga.

Kunywa inzoga zikorerwa mu buryo bwa gakondo cyangwa mu ngo birasanzwe muri Nigeria, igihugu gituwe n’abantu benshi muri Afurika. Izo nzoga zikoreshwa cyane cyane mu bice by’icyaro, aho usanga zigurishwa ku giciro gito ugereranyije n’izikorerwa mu nganda.

Anthony Fashua, umuyobozi w’ubuvuzi mu bitaro bya Life Care, yavuze ko benshi mu bagezweho n’iki kibazo ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 30 na 40.

Yasobanuye ko bamwe mu barwayi iyo bamaze kugarura ubwenge, abaganga babasangana ibindi bibazo by’ubuzima byari bisanzwe bihari.

Yagize ati:“Abantu benshi bagizweho ingaruka ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 30 na 40. Iyo bagarura ubwenge tukabasuzuma, dusanga bamwe bafite ibindi bibazo by’ubuzima. Urugero, bamwe baba bafite virusi ya Hepatite B, mu gihe abandi baba basanzwe bafite ibibazo by’imikorere y’ingingo mbere yo kunywa iki kinyobwa, bikaza kongera ibyago byo kwandura uburozi buterwa na methanol.”

Kugeza ubu, inzego z’ubuyobozi muri Nigeria ntiziremeza ku mugaragaro ko “Monkey Trail” ari yo yateye ubu burozi n’impfu. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye abantu benshi kurwara ndetse n’impamvu bamwe muri bo bapfuye.

Itangazamakuru ryo muri Nigeria rivuga ko urupfu rwa mbere rwagaragajwe hashize hafi ibyumweru bibiri, mbere y’uko umubare w’abarwaye n’abapfuye ukomeza kwiyongera.

Hagati aho, Ikigo cy’igihugu cya Nigeria gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (NAFDAC) gikomeje gushyira mu bikorwa itegeko ribuza kugurisha inzoga zipfunyitse mu dusashe cyangwa mu tuntu duto twa pulasitiki.

Iki kigo kivuga ko ubu buryo bwo gupfunyikamo inzoga butuma zibasha kugera ku bana n’urubyiruko mu buryo bworoshye, bityo bikaba bishobora kongera ikoreshwa ry’inzoga mu bantu bakiri bato.

Abayobozi bakomeje gukurikirana iki kibazo, mu gihe hakomeje gukorwa isuzuma ry’ibinyobwa byakekwaho kuba bifite methanol ndetse n’iperereza ku mpamvu y’uruhererekane rw’impfu n’uburwayi bwagaragaye mu bice bya Ondo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments