• Amakuru / MU-RWANDA

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yafunguye ku mugaragaro inama y’iminsi ine ihuza ibihugu bigize Umuryango w’Ubufatanye bwa Polisi mu Burasirazuba bwa Afurika (EAPCCO).

Iyi nama iri kubera ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ikaba iri mu cyiciro cya kabiri cy’umushinga wa “Empowering Every Badge”, ugamije kongerera ubushobozi inzego za Polisi mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.

DCG Ujeneza yavuze ko isuzuma ryakozwe nyuma y’icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga ryagaragaje ko hakenewe kurushaho kongerera ubushobozi inzego z’umutekano kugira ngo uburinganire bw’abagore n’abagabo bushimangirwe mu karere.

Yagaragaje ko hakiri imbogamizi zirimo kwinjiza abakozi bashya muri uru rwego, kubagumana mu kazi, kuzamura abakozi mu ntera no kongera umubare w’abagore bagera ku myanya y’ubuyobozi bwo ku rwego rwo hejuru muri Polisi.

Umunyamabanga Mukuru wa EAPCCO akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Interpol mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Afrika Sendahangarwa Apollo , hamwe na Tina Mykkanen, impuguke mu by’ubuhanga muri UNODC ROEA bitabiriye iyi nama.

Abitabiriye iyi nama barimo abafata ibyemezo bo ku rwego rwo hejuru mu nzego za Polisi zo mu bihugu bigize EAPCCO, bakaba baganira ku buryo bwo gukomeza guteza imbere uburinganire no kongera uruhare rw’abagore mu nzego z’umutekano.

Mu Rwanda hari abagore benshi bari mu nzego nkuru za Polisi ariko ntawe urahabwa ipeti rya Commissioner of Police( CP) kuko abafite iryo hejuru ari ba Assistant Commissioner of Police (ACP).

Muri rusange, abapolisikazi muri Polisi y’u Rwanda bari mu nzego zose zirimo n’Umutwe w’abakomando ba Polisi batorezwa mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments