Umujyanama w’umuhanzikazi
Bwiza Emerence akaba n’Umuyobozi wa KIKAC Music
Uhujimfura jean Claude umaze
iminsi I Lusaka muri Zambia mu
rugendo rwo gutegura igitaramo cyo
kumurika Alubume ye ya gatatu yise Home
azakorera muri icyo gihugu yakiriwe na
Ambasaderi w’ u Rwanda muri Icyo
gihugu Hon Bugingo emmnauel
Uhujimfura wari uherekejwe n’uhagariye abanyarwanda baba
muri Zambia bwana Eric uri no mu bari
gufasha Kikac Music gutegra icyo
gitaramo muri icyo gihugu kugira kizagende neza nkuko
babyifuza ko kizitairwa n’abanyarwanda benshi .
Nkuko Uhujimfura
yabitangarije umunyamakuru wacu yamubwiye ko
uwo muhuro na Ambasaderi
Bugigo wari uwo kugira ngo baganire uko
icyo gitaramo cy Bwiza cyazagenda neza
Yagize ati “
mu minsi itari mike maze muri Zambia twakoze imirimo itadukanye ku myiteguro y’icyo gitaramo twakiriwe
n’uhagaririye u Rwanda Zambia atugira
inama y’uko twakomeza kwitegura neza
icyo gitaramo kizaba tariki ya 28
Ugushyingo 2026 aho I Lusaka .
Nkuko yakomeje abitangaza byari biteganyijwe
kuba tariki ya 11 Nyakanga 2026 ariko baje kugisubika kugira ngo babashe kwitegura byisumbuyeho.
Bwiza umaze
imyaka 5 mu muziki nyarwanda yamenyekanye
Cyane mu mwaka wa 2021 aho
yagaragaje ubuhanga bukomeye cyane
kugeza ubu aho amaze gukora zimwe mu ndirimbo zikunzwe cyane nka Ahazaza
,Warubizi , Yiwe ,No Bady , Wibeshya , Exchange , Rudasumbwa ,Soja ,Iyo
Twicaranye ndetse n’alubumu ebyiri arizo My Dream ndetse na 25Shades yashyize hanze mu mwaka ushize mu gitaramo cy’ububiligi
.
Bwiza ni
umwe mu bahanzikazi mu Rwanda bamaze kwitabira ibitaramo byinshi bikomeye
birimo n’abahanzi mpzamahanga nka Move afrika
yahuriyemo na John Legend ,Bwiza
Gala Night cyabereye muri Kigali
Universe . Siga Arts Festival ,Celebrating Women’s day
cyabereye I stocholm muri Suede , Summer Country
ndetse na Iwacu na Muzika Festival inshuro ebyiri .
Biteganyijwe ko igitaramo cya Bwiza cyo kumurika alubumu ye ya gatatu yise “ Home kizaba tariki ya 28 ugushyingo 2026 I Lusaka muri Zambia .