• Imyidagaduro / IBITARAMO

Gateka Esther uzwi nka DJ Brianne, yahawe imodoka na telefoni yo mu bwoko bwa iPhone 18 Pro Max ibyuma bishya byo kuvanga imiziki ndetse na mudasobwa igendanwa izajya imufasha mu kazi ke.nyuma yo kwimukira muri Canada, aho yakiriwe n’umuryango wa DJ Ferry Dee.

DJ Brianne yemeje ko yamaze kwimukira muri Canada, aho yakiriwe n’umuryango wa Ufitinema Ferdinand uzwi nka DJ Ferry Dee, ukaba ari na wo wamufashije gutangira ubuzima muri iki gihugu.

Nyuma yo kuhagera, DJ Brianne yahawe imodoka yo mubwoko bwa nissan ndetse na iPhone 18 Pro Max n’umuryango wa Dj Ferry Dee kuri ubu basigaye babana.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, DJ Brianne yavuze ko imigisha ari myinshi muri iyi minsi.

Yagize ati: “Uyu munsi imigisha n’ibisingizo birandenze. Mbega ukuntu muri iyi minsi nagiriwe umugisha! Aha ni ho numva merewe neza kandi nisanzuye.”

DJ Brianne aherutse kwerekeza muri Canada, akaba ari naho agiye gukomereza ubuzima n’akazi ko kuvanga imiziki, abifashijwemo na DJ Ferrydee wamwakiriye.

Ku rundi ruhande, DJ Brianne ni umwe mu bategerejwe mu bitaramo byatumiwemo abarimo Kevin Kade, Element EleéeH na Nel Ngabo muri Canada.

Ibi bitaramo bizatangirira mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026, mbere y’uko bikomereza mu Mujyi wa Montreal ku wa 3 Ukwakira 2026.


 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments