Umuganga ukora mu Bitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y'Iburengerazuba, arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 18 y'amavuko wari wagiye ku Kigo Nderabuzima cya Nyange kwikuza iryinyo.
Ibi byabaye ku wa 12 Nzeri 2026, ubwo uyu muganga ushinzwe kuvura indwara zo mu kanwa n’amenyo yari yagiye gutanga serivisi ku Kigo Nderabuzima cya Nyange.
Amakuru avuga ko ubwo uyu muganga yari ari kuvura abarwayi, uwo mukobwa w’imyaka 18 y'amavuko yinjiye mu cyumba cy’ivuriro kugira ngo akurwe iryinyo. Bivugwa ko mbere yo kumuvura, umuganga yamubajije niba azi uko imibonano mpuzabitsina ikorwa, maze umukobwa amusubiza ko atabizi.
Nyuma, uwo muganga nibwo yamusambanyije ku gahato nk'uko amakuru yatangajwe abivuga.
Abari hanze y’icyumba bavuze ko bumvise umukobwa ataka cyane, ariko bakeka ko ari ukubera ububabare bwo gukurwa iryinyo, ntibahita batabara.
Nyuma yo kuva mu cyumba cy’ivuriro, uwo mukobwa yabwiye abandi barwayi ibyari bimubayeho. Uwo muganga akimara kumenya ko ibyabaye byamenyekanye, yahise ava aho, kuva icyo gihe akaba ataraboneka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakomeje gushakisha uwo muganga.
Yanavuze ko amakuru avuga ko uwo muganga yaba yarafashijwe gutoroka n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyange atayazi.
Ati: “Amakuru y’uko ukekwa yaba yaratorokeshejwe n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima ni ubwa mbere nyumvise. Uwo mukobwa akivuga ko yafashwe ku ngufu, muganga yahise abura n’ubu ntaraboneka, turacyamushakisha dufatanyije n’inzego z’umutekano.”
Uyu muyobozi yavuze ko umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe ku gahato yahise ajyanwa kuri Isange One Stop Center ya Kabgayi, aho yahawe ubufasha n’ubutabazi ndetse akanagirwa inama yo kujya gutanga ikirego.
Yakomeje avuga ko mu gihe ibyo uyu muganga akekwaho byaba ari ukuri, imyitwarire nk’iyo yaba inyuranyije n’indangagaciro z’ubunyamwuga n’ikinyabupfura bikwiye kuranga abatanga serivisi z’ubuzima.
Yagize ati: “Nk’umuganga iyo umurwayi aje akugana aba aje ababaye ngo umuvure, ntibikwiye ko umufatirana ngo umusambanye. Si ikinyabupfura gikwiye kuranga abaganga gusa, ahubwo mu kazi ako ari ko kose ntawe ukwiye kwitwaza akazi akora ngo asambanye abagore n’abakobwa.”
Kugeza ubu, uyu muganga aracyashakishwa n’inzego z’umutekano kugira ngo akorweho iperereza ku byaha akekwaho, mu gihe iperereza ari ryo rizagaragaza ukuri ku byabaye.
Like This Post? Related Posts