Umuraperi
w’Umunyarwanda, Major X umaze igihe kitari gito
yimuriye ibikorwa bye muri Mozambique nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yise Fica Comigo ndetse no guteguza abakunzi be alubumu ye
nshya yashyize hanze EP nshya yakoraye n’abahanzi
bo muri Mozambique yise Born to Win
Uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo nka “ Ganster
In The City ,Isengesho ry’umuyacyaha ,Dange Life ,Ghetto Rap ni zindi nyinshi ziri mu njyana ya Hip Hop yari ikunzwe mu myaka yashize kuri
ubu yongeye gukora mu ngazo mu rwego rwo kwereka abakunzi
be ko nubwo ari kure ntaho yagiye ahubwo yari abahishiye byinshi akaba muri
ubwo buryo yabahaye EP ye Born To win yari amaze iminsi abateguza .
Mu kiganiro
n’Umunyamakuru wacu Majox X yamutangarije ko iyi EP nshya yashyize hanze iriho
indirimbo enye yakoranye n’abahanzi bo
muri Mozambique mu rwego rwo gukomeza kugeza kure ku rwego mpuzamahanga ndetse no kwereka ko abahanzi nyarwanda
bakomeye .
Yakomeje avuga ko izo ye muri kiriya gihugu zindirimbo
zose yazikoranye n’abahanzi bakomeye muri
Mozambique muri abo bahanzi harimo Still
Here ft na Black ,Killo ft The Frank ,Mexe Ft The Frank
,99 percent Ft Queen Fremo banakoranye
amashusho y’indirimbo Fica Comigo aherutse gushyira hanze .
Mu Gusoza Major yongeye kwizeza abakunzi b’umuziki we ko akomeje imyiteguro yo kugaruka mu Rwanda kubamurikira Alubumu ye yabateguriye kandi abasaba gukomeza kumuba hafi kuko nawe aticaye ubusa
Like This Post? Related Posts