Mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, umuhanda wa Bigo-Nyanza wangiritse bikabije ku buryo kuwunyuramo byabaye ingorabahizi ku banyamaguru n’abakoresha ibinyabiziga, ndetse imodoka zimwe ntizikibasha kuhanyura.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Bigo, Akagari ka
Nyarurama, Umurenge wa Gatenga, bavuga ko iki kibazo kibatera impungenge
z’umutekano, kikadindiza ingendo n’imibereho yabo ya buri munsi,
ndetse hakaba hari n’abamaze kuhagirira impanuka zitwara ubuzima.
Aba baturage basaba ko uyu muhanda wakorwa vuba kugira ngo bongere kuwukoresha neza kandi ubafashe mu bikorwa by'iterambere.
Ibindi birebe muri
iyi Video