Umukinnyi wa
filime akaba n’umwanditsi Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, yatangaje
ko ari gutegura igitabo kizaherekezwa na filime, bikazaba uburyo bwo kugaragaza
byinshi bimuranga n’urugendo rwe mu buhanzi.
Papa Sava
yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa ateganya gukora nyuma y’imyaka 30 amaze mu
rugendo rw’ubuhanzi, aho yifuza guhuza ubwanditsi na sinema mu mushinga umwe.
Ibi
yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru nyuma yo kwitabira imurikwa ry’igitabo
“Muraho! My Name Is Kagarara” cya Ashton Small, wamamaye nka Kagarara.
Papa Sava
yavuze ko kuva agitangira gukora ubuhanzi yari afite igitekerezo cyo kwandika
igitabo cye bwite, ariko uko imyaka yagiye ihita yaje kubona ko hari ubundi
buryo bwiza bwo kubaka uwo mushinga.
Ati “Nkanjye
natekerezaga gukora ikitwa ‘Who Am I?’, ariko ntibyaba ari byo bya mbere
nshyira imbere, kuko naje gusanga kubikora muri sinema byandutira kubikora
nk’inyandiko mu gitabo.”
Uyu mukinnyi
wa filime yavuze ko kuba amaze imyaka 30 mu buhanzi bitamubereye impamvu yo
guhagarika imishinga mishya, ahubwo ko akomeje gutekereza ku buryo yakomeza
gusangiza abantu ibitekerezo n’ubunararibonye yagiye yunguka muri uru rugendo.
Muri gahunda
afite harimo gukora igitabo kizaherekezwa na filime yacyo, ku buryo ibizaba
biri mu gitabo bizagira n’uburyo bigaragarira muri filime.
Papa Sava
yavuze ko uwo mushinga uzaba umeze nka ‘Docfiction’, ijambo rihuza uburyo bwa
“documentaire” n’uburyo bw’inkuru y’ibihimbano, ku buryo igitabo na filime
bishobora kuzuzanya mu gutanga ubutumwa bumwe.
Ati “Nanjye
nzakora ibizwi nka ‘Docfiction’. Ni igitabo ariko kizahita kijyana na filime
kuko nayo yararangiye, bikajyanirana kuko uba ushobora kubikora byose. Ni
igitabo ushobora gukora, hanyuma ukagikoramo ikindi kintu.”
Yakomeje
asobanura ko uyu mushinga ashaka kuwukora mu buryo bwihariye, ku buryo
n’ubusizi bwe bushobora kugira uruhare mu kuwubaka.
Ati “Nk’uko
ndi umusizi, nshobora gukoramo ikintu kimwe kuri buri gace, nyine kikaba gifite
igice cyacyo cya filime.”
Abajijwe
niba iki gitabo kizaba gikubiyemo ubuzima bwe bwite, Papa Sava yavuze ko intego
yacyo atari ukwandika ubuzima bwe mu buryo busanzwe gusa, ahubwo ko ashaka ko
kizagaragaza uwo ari we n’ibimuranga. Ati “Kigaragaza uwo ndi we, ‘Who Am I?’.”
Papa Sava ni
umwe mu bantu bamaze igihe kinini mu ruganda rwa sinema Nyarwanda, aho amaze
imyaka 30 akora ubuhanzi. Uretse gukina filime, azwi kandi nk’umwanditsi ndetse
n’umusizi.
Uyu mushinga
mushya wo guhuza igitabo na filime ni umwe mu buryo ashaka gukoresha mu
gukomeza gusigasira no gusangiza abandi ibitekerezo, ubunararibonye ndetse
n’ubutumwa yakusanyije mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.
Like This Post? Related Posts