Umunyarwandakazi
ukora umwuga wo kuvanga imiziki, DJ Sonia, yatangaje ko agiye gutaramira ku
mugabane wa Aziya mu mpera z’Ukuboza 2026, aho azataramira mu bitaramo birimo
n’ikizabera mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, DJ Sonia yavuze ko ibi bitaramo bizaba mu mpera
z’Ukuboza 2026, mu rugendo azakorera muri Aziya.
Yavuze ko
kugeza ubu hari ibitaramo byamaze kwemezwa, birimo n’ikizabera i Guangzhou, mu
Bushinwa. Icyakora, ntiyatangaje andi makuru arambuye ku yindi mijyi
azataramiramo.
DJ Sonia ari
mu bavanga imiziki mu Rwanda, aho akomeje kwagura ibikorwa bye bijyanye
n’umuziki no kwitabira ibitaramo bitandukanye.
Gukorera
ibitaramo bye muri Aziya bizaba ari andi mahirwe yo kugeza umuziki avanga ku
bakunzi bawo bo hanze y’u Rwanda.
Gukorera
ibikorwa bye byo kuvanga imiziki muri Aziya kandi biri mu rugendo rwo kwagura
aho akorera umwuga we, binyuze mu bitaramo ahuriramo n’abakunzi be mu njyana
zitandukanye zirimo Afrobeat, Hip Hop, R&B na Amapiano.
“December
Asia Tour” igaragaza indi ntambwe mu rugendo rw’ibikorwa bya DJ Sonia mu
bijyanye n’imyidagaduro.
Kuva ku kuba
DJ ukina imiziki mu birori, kugeza ku kugira gahunda z’ibitaramo mu bihugu
bitandukanye, urugendo nk’uru rushobora kumufasha gukomeza kubaka izina rye no
kugera ku bakunzi bashya.
Mu gihe
umuziki w’Afurika ukomeje kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, ibirori bihuza
Afrobeats, Amapiano, RnB na Hip Hop bikomeje kugira umwanya ukomeye mu
myidagaduro.
Abakunzi ba
DJ Sonia n’abakunda izi njyana rero bategereje kumenya aho n’igihe nyirizina
ibitaramo bitandukanye byo muri December Asia Tour bizabera, kugira ngo babashe
kubyitabira.