Chorale de
Kigali iri kwitegura kwizihiza imyaka 60 imaze ikora umuziki wo kuramya no
guhimbaza Imana, mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 20 Ukuboza 2026.
Korali de
Kigali yashinzwe mu mwaka wa 1966, aho yashinzwe hashize imyaka ine u Rwanda
rubonye ubwigenge. Yatangiye urugendo rwayo ku wa 15 kanama 1966.
Mu rwego rwo
kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 60, Korari de Kigali yateguye igitaramo kizaba
ku wa 20 Ukuboza 2026 muri Camp Kigali.
Mu rugendo rwayo rw’imyaka 60, Chorale de Kigali yagiye ishyira hanze indirimbo
zitandukanye zakunzwe n’abakunzi b’umuziki wa gikirisitu bitewe n’amajwi
y’abagize iyi Korali n’imicurangire yabo. Mu zakunzwe cyane harimo “Indabo za
Mariya,” “Nyagasani Nasingizwe,” “Twifitiye Umubyeyi,” “Ndagiwe n’Umushumba
Mwiza,” “Yezu waje kubana natwe,” “Yezu Kristu Mukiza Wacu,” “Dusingize Imana,”
“Komeza Intambwe Zanjye” na “Ni Wowe Rutare Rwanjye.”
Izindi
ndirimbo zagiye zigaragara mu bikorwa bya Chorale de Kigali harimo “Niba
Uhoraho,” “Tuzabyina Neza,” “Aravutse Umwana Yezu” na “Mwana W’iwacu.”
Indirimbo za
Korali de Kigali zagiye zisubirwamo n’anadi makorali menshi ndetse
zinifashishwa kenshi mu bitambo bya Misa. Iyi Korali kandi yaje gusubiramo
indirimbo yubahiriza irishanwa ry’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku
Mugabane w’i Burayi, UEFA Champions League.
Chorale de
Kigali kandi ifite amateka maremare mu gufata no gusohora umuziki. Album yayo
ya mbere yakozwe mu mwaka wa 1988, nyuma y’imyaka 22 yari imaze ishinzwe, ikaba
yarakorewe muri Studio ya Kinyamateka i Saint Paul. Indirimbo zari kuri iyo
album zari zarakunzwe n’abatari bake, cyane cyane abazumvaga kuri Radio Rwanda.
Iki gitaramo
kizaba umwanya wo kwishimira imyaka 60 y’urugendo rw’iyi Korari, ndetse no
kugaruka ku mateka yayo kuva yashinngwa kugeza n’ubu ikiririmba indirimbo
zikora ku mitima y’abantu benshi cyane cyane Abakritsu Gatolika.