• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzikazi wo muri Uganda Lydia Jazmine yatangaje ko kuba yakwinjira mu buzima bw’abashakanye bitazatuma areka umuziki, kuko awufata nk’igice gikomeye cy’ubuzima bwe ndetse n’ikintu kimuranga.

Mu kiganiro aherutse kugira, Lydia Jazmine yavuze ko umuziki kuri we utari uburyo bwo gushaka amafaranga gusa, ahubwo ko ari ishyaka n’impano yumva adashobora kubaho atagaragaza. Yavuze ko kurambirwa umuziki cyangwa kuwumara igihe kirekire awutanzemo umwanya bishobora kugira ingaruka ku marangamutima ye.

Ati: “Kuri bamwe muri twe, umuziki ni ishyaka. Ni ikintu iyo ntakoze numva narwaye.”

Uyu muhanzikazi yavuze kandi ko atatekereza ku hazaza he aho yaba yarahagaritse burundu gukora no gusohora indirimbo, cyane ko afite abafana bamushyigikira kandi bategereje gukomeza kubona ibikorwa bye bishya.

Lydia Jazmine yasobanuye ko umugabo uzamukunda by’ukuri agomba kumva ko umuziki ari kimwe mu bigize uwo ari we, aho kumusaba kuwureka amaze gushaka.

Yagize ati: “Ntekereza ko ikintu cyiza umugabo yakora ari ukungirira neza, tukagendana muri uru rugendo kandi akamfasha kwiyubaka.”

Uyu muhanzikazi kandi yagaragaje ko hari abandi bahanzi b’abagore bashatse ariko bagakomeza umwuga wabo, bityo ko kuba umuntu yashaka bitagomba guhita bivuze ko agomba guhitamo hagati y’urugo n’umuziki.

Ku bwa Lydia Jazmine, umuryango n’umwuga wa muzika bishobora kugendana, igihe abashakanye bumvikana kandi bagashyigikirana mu byo buri umwe akora.

Yavuze ko kimwe mu byo asengera ari ukubona umugabo ufata ubukwe n’umuryango nk’ibintu bikomeye, ariko nanone akemera kandi agashyigikira urugendo rwe rwa muzika.

Ibi Lydia Jazmine yabivuze mu gihe umuziki ukomeje kuba igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwe, akaba ashimangira ko no mu gihe yaba amaze kubaka urugo, atifuza gutandukana n’umwuga wamufashije kugera ku rwego ariho.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments