• Ubukerarugendo / ABASHYITSI

 

Leta ya  Botswana  ikomeje gushyirwa ku gitutu  n’abaharanira  kubungaunga urube rw’ibinyabuzima muri icyo  gihugu  nyuma ya ifashe icyemezo  cyo  kwica Inzovu 23 mu rwego rwo kwizihiza Isabukuru yo kwizihiza imyaka 60 icyo gihugu kibonye  ubwigenge  wabaye ku wa 30 Nzeri 2026

 Nyuma  yo kwemera  icyo cyemezo cyo kwica izo nzovu  cyateje  impaka  zikomeye hagati ya Leta  n’abaharanira uburenganzira bwo  kubungabunga  urusobe rw’ibinyabuzima muri icyo gihugu .

Nubwo byakomeje  gutera  imaka ndende  kubera  izo nzovu 23 ,Minisiteri y’Ibidukikije  yatanze n’uruhunshya rwo kwica  izindi nyamanswa zo mu gasozi  kugira ngo inyama zazo zagombaga  gutangwa mu baturage  mu rwego rwo kwizihiza  uwo munsi  w’ubwigenge

Mu busanzwe  Botswana Izwiho kuba  aricyo gihugu cya mbere kw’isi gifite inzovu nyinshi kw’isi aho  ifite  izirenga ibihumbi 130

Inyinshi muri zo ziboneka mu Majyaruguru y’igihugu, cyane cyane mu gace gakikije Pariki y’Igihugu ya Chobe ndetse n’ahazwi nka Okavango Delta, kamwe mu duce tw’ingenzi cyane ku binyabuzima no ku bukerarugendo muri Botswana.

Kuba igihugu gifite inzovu nyinshi byagiye bituma habaho impaka ku buryo bwo kuzicunga, cyane cyane ku bijyanye n’ingaruka zishobora guterwa n’ubwinshi bwazo ku bidukikije no ku baturage batuye hafi y’aho inyamaswa ziboneka.

Botswana yari yarahagaritse ibikorwa byo guhiga inyamanswa mu mwaka wa 2014, ariko nyuma y’imyaka itanu, mu 2019, igihugu cyongeye kubyemera.

Guverinoma yashyizeho ibipimo by’umubare w’inyamaswa zishobora guhigwa, hagamijwe kugenzura umubare w’inyamaswa zicwa ndetse no gutuma abaturage batuye hafi y’ahari inyamaswa babona inyungu ziva mu micungire y’urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu mwaka wa 2026, umubare w’inzovu zemerewe guhigwa mu rwego rw’ubuhigi bw’ibikombe wageze kuri 430, uvuye kuri 410 zari zemerewe guhigwa mu mwaka wabanje.

Iyi gahunda ikomeje guteza  impaka muri Botswana no hanze yayo, cyane cyane ku bijyanye no kumenya niba guhiga ari uburyo bukwiye bwo gucunga umubare w’inzovu.

Imiryango iharanira kubungabunga ibidukikije yakunze kunenga politiki ya Botswana yo kwemerera guhiga inzovu.

Elephant Protection Society ni umwe mu miryango wagaragaje impungenge ku cyemezo cyo kwica inzovu mu rwego rwo kwizihiza ibirori by’igihugu.

Uyu muryango uvuga ko kwica inzovu mu birori nk’ibi bishobora gusubiza inyuma imbaraga zashyizwe mu kubungabunga izo nyamaswa ndetse bikaba byatuma abantu batangira kubona iyicwa ryazo nk’ikintu gisanzwe.

Uyu muryango kandi ugaragaza impungenge ko ibikorwa nk’ibi bishobora kugira ingaruka ku rugamba rwo kurwanya ubucuruzi butemewe bw’inyamaswa n’ubushimusi.

Ikindi kintu uyu muryango wagaragaje ni uko kurasa inzovu kenshi bishobora guhungabanya imiterere n’imibanire isanzwe iba mu matsinda yazo, kuko inzovu ari inyamaswa zifite imiterere y’imiryango n’imikoranire hagati yazo.

Abaturage na bo bafite impungenge ku nyama

Usibye ikibazo cyo kubungabunga inzovu, icyemezo cyo gutanga inyama z’inyamaswa zahigwaga mu birori cyazamuye n’ikindi kibazo kijyanye n’ubuzima bw’abantu.

Bamwe mu baturage bagaragaje impungenge ku ikoreshwa ry’inyama z’inyamaswa zo mu gasozi, mu gihe Botswana ihanganye n’icyorezo cy’indwara zo mu kanwa n’amacandwe mu matungo, izwi nka fièvre aphteuse.

Ibi byatumye habaho impungenge ku bijyanye no gukoresha inyama z’inyamaswa no ku buryo zakwitabwaho kugira ngo hatagira ibibazo by’ubuzima byiyongera.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments