Leta y’u Rwanda yihanganishije umuryango wa Dafroza Mukarumongi Gauthier, Umunyarwandakazi wari ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, witabye Imana afite imyaka 72 y'amavuko.
Dafroza Gauthier yapfiriye mu Bufaransa ku wa Gatandatu, tariki ya 03 Ukwakira 2026. Yamenyekanye cyane kubera uruhare yagize mu bikorwa byo gushakisha ibimenyetso no gufasha ubutabera gukurikirana abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyane cyane abari baragiye mu Bufaransa no mu bindi bihugu by’u Burayi.
Mu butumwa bw’akababaro bwatangajwe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Leta yashimiye ubwitange bwa Dafroza Gauthier mu myaka myinshi yamaze akora ibikorwa bigamije kugeza abakekwaho ibyaha bya Jenoside imbere y’ubutabera.
Leta y’u Rwanda yavuze ko umurava we no kudatezuka ku gusigasira amateka, guharanira ukuri n’ubutabera ari umurage ukomeye asigiye Abanyarwanda n’abandi bantu bose baharanira ko ibyaha bikomeye bitibagirana.
Mu butumwa bwayo, Guverinoma yagize iti: “Umurava n’ukudatezuka ku gusigasira amateka, guharanira ukuri n’ubutabera, ni umurage adusigiye utazibagirana.”
Yagize uruhare mu gukurikirana abakekwaho Jenoside mu Bufaransa
Dafroza Mukarumongi Gauthier yavukiye i Butare, mu majyepfo y’u Rwanda. Yaje gushyingiranwa n’Umufaransa Alain Gauthier, bafatanya mu bikorwa byo gushakisha ubutabera ku bantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari barahungiye cyangwa batuye mu Bufaransa.
Mu mwaka wa 2001, Dafroza na Alain Gauthier bafatanyije gushinga mu Bufaransa umuryango uzwi nka Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR). Uwo muryango wagize uruhare mu gukusanya amakuru n’ibimenyetso, gutanga ibirego no gukurikirana imanza z’abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, kuyihakana cyangwa kuyipfobya.
Ibikorwa by’aba bombi byabaye igice cy’umuhate wo gukurikirana mu nkiko abakekwaho ibyaha bya Jenoside baba hanze y’u Rwanda, cyane cyane mu Bufaransa, aho bamwe mu bakekwaho uruhare muri Jenoside bari baragiye gutura nyuma ya 1994.
Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije Alain Gauthier
Leta y’u Rwanda yanihanganishije Alain Gauthier, umugabo wa Dafroza, wari umusangirangendo we mu bikorwa byo guharanira ubutabera.
Guverinoma yavuze ko yifatanyije na we, umuryango wa Dafroza, inshuti ze ndetse n’abantu bose babonye ibikorwa bye nk’icyitegererezo.
Umuryango IBUKA, uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, na wo wagaragaje akababaro utewe n’urupfu rwa Dafroza Gauthier, uvuga ko yazize uburwayi.
IBUKA yihanganishije umuryango we, inshuti ze n’Abanyarwanda muri rusange, inamusabira kuruhukira mu mahoro.
Yambitswe Impeta y’Ubucuti – Igihango
Mu mwaka wa 2017, ibikorwa bya Dafroza Gauthier n’umugabo we Alain Gauthier byanashimiwe ku rwego rwo hejuru mu Rwanda.
Bombi bahawe Impeta y’Ubucuti – Igihango, umudari w’ishimwe bambitswe i Kigali na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu rwego rwo gushimira uruhare rwabo mu bikorwa byo guharanira ubutabera no gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urupfu rwa Dafroza Gauthier rusize amateka mu bikorwa by’abantu bamaze imyaka myinshi bashakisha ubutabera ku bahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu rwego rwo gukurikirana abakekwaho ibyaha bari barahungiye mu mahanga.
Ku bantu benshi, izina rye rizakomeza kwibukwa ku bw’umuhate yagize mu gushakisha ibimenyetso, gusigasira amateka no guharanira ko abakekwaho ibyaha bikomeye bakurikiranwa n’ubutabera aho baba bari hose.
Like This Post? Related Posts