• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Cyimo, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bafite impungenge nyuma yo gushyirwaho igitutu ngo basenye inzu zabo bimuke, nyamara batarahabwa igenagaciro ry’imitungo yabo cyangwa ngo bamenyeshwe ingurane bazahabwa.

Aba baturage bavuga ko abantu batandukanye batazi bagiye baza bakababwira ko bagomba kwisenyera inzu zabo, bakimuka, ndetse bakaburirwa ko uzanga kubikora ashobora kutazahabwa amabati, inzugi n’ibindi bikoresho bizaba byakuwe ku nzu ze.

Bavuga ko babwiwe ko ibyo bikoresho bizahabwa abazaba bagize uruhare mu gusenya inzu zabo, ibintu bavuga ko byabateye ubwoba ndetse bikabongerera impungenge ku hazaza habo.

Mu gahinda kenshi, aba baturage bavuga ko batumva impamvu basabwa kuva mu byabo batarabaruriwe imitungo yabo, kandi bakibaza aho bazerekeza n’uburyo bazongera kubaka ubuzima bushya.

Umwe muri bo yagize ati: “Tubwirwa ngo dusenye inzu zacu, ariko nta muntu waduhaye igenagaciro ry’umutungo wacu. Nta n’uwatubwiye amafaranga tuzahabwa cyangwa aho tuzajya.”

Aba baturage bavuga ko babwiwe ko iki gikorwa kijyanye no gutegura ahari kubakwa ibikorwa by’ubuvuzi birimo ibitaro bishya bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ndetse ko inzu zabo zishobora kuba zigaragara nabi mu gihe cy’umuhango wo gutaha ibyo bitaro.

Abandi bamaze igihe barabaruriwe ariko ntibarishyurwa

Uretse abavuga ko bari gusabwa kwimuka batarahabwa igenagaciro, hari n’abandi batuye muri aka gace bavuga ko bo bamaze igihe barabaruriwe imitungo yabo ariko kugeza ubu bakaba batarishyurwa amafaranga y’ingurane.

Aba bavuga ko kutishyurwa bibagiraho ingaruka zikomeye kuko batemerewe gusana amazu yabo igihe yangiritse, kubaka ibindi bikorwa ku bibanza byabo cyangwa kubigurisha.

Banavuga ko gutinda kwishyurwa bituma agaciro k’amafaranga bazahabwa gashobora kutazaba kakijyanye n’isoko, kuko ibiciro by’ubutaka n’inzu bikomeza kuzamuka.

Abafite iki kibazo bavuga ko bagejeje ikibazo cyabo ku nzego z’ibanze zirimo Akagari n’Umurenge wa Masaka, ariko ngo ntacyo zabafashije kuko babwiwe ko icyo cyemezo cyaturutse ku nzego zo hejuru.

Umunyamakuru wa BTN TV yagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, amusaba ibisobanuro kuri iki kibazo. Umunyamakuru yamwoherereje ubutumwa ariko ntiyagize icyo abivugaho.

Ubushakashatsi bwerekanye ibibazo mu itangwa ry’ingurane

Mu mwaka wa 2015, Legal Aid Forum yakoze ubushakashatsi ku ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga itangwa ry’ingurane mu turere 15 two mu Rwanda.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko iri tegeko ryanditse neza, ariko hakaba ikibazo gikomeye mu buryo rishyirwa mu bikorwa.

Abashakashatsi bagaragaje ko hari abaturage bagiye babwirwa ko bazimurwa, bagategereza imyaka myinshi batarahabwa ingurane, ndetse bakabuzwa kugira ibyo bakora ku mitungo yabo nk’isanwa ry’amazu cyangwa ibindi bikorwa birambye.

Urugero rwahawe ni urw’abaturage bo hafi y’ikibuga cy’indege mu Karere ka Rubavu, aho bamwe bavuga ko bamaze imyaka irindwi bategereje ingurane zabo.

Legal Aid Forum yagaragaje ikibazo cy’inzira ndende na ruswa mu kwimura abaturage

Umuyobozi wa Legal Aid Forum, Andrews Kananga, yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye biri mu kwimura abaturage ari inzira ndende (procedure) ikorwa mbere yo kubishyura.

Ati: “Abantu baraza bakabarurirwa, ariko amafaranga bakayabona bitinze. Ikindi kibazo cyagaragaye ni uko ibiciro bagenda batanga bitandukanye, ugasanga bamwe bahawe menshi abandi bahawe make.”

Yakomeje avuga ko hari n’ikibazo cyo kubuza abaturage gukora ibikorwa birambye ku mitungo yabo mu gihe bategereje kwimurwa, ndetse no kuba hari aho inzego z’ibanze zagize uruhare mu bibazo byagaragaye.

Yagize ati: “Hari ubwo abayobozi b’inzego z’ibanze babigiyemo cyane, bakaba ari bo babara, maze hakagaragaramo ibibazo bya ruswa.”

Ubushakashatsi bwa Legal Aid Forum bwagaragaje ko abaturage bangana na 20% bavuze ko bumvise ibibazo bya ruswa mu bikorwa byo kwimura abantu. Muri bo, 51% bavuze ko ruswa ikunze kuvugwa mu nzego z’ibanze, 26% bayishinja abagenagaciro, naho 20% bavuga ko hari aho abishinzwe kwishyura basabwa ruswa kugira ngo gahunda yo gutanga amafaranga yihutishwe.

Amategeko ateganya ko abaturage babanza guhabwa ingurane mbere yo kwimurwa

Itegeko rigenga itangwa ry’ingurane riteganya ko umuntu ugomba kwimurwa agomba kubanza guhabwa ingurane mbere yo kuva ku mutungo we.

Riteganya kandi ko igenagaciro rigomba gukorwa hashingiwe ku biciro biri ku isoko, nyir’umutungo akagira uruhare muri icyo gikorwa ndetse akagira n’uburenganzira bwo kujurira igihe atanyuzwe n’agaciro kamugenwe.

Riteganya kandi ko igihe ntarengwa cyo gutanga ingurane kitagomba kurenza amezi ane, ariko hari abaturage bavuga ko bamara igihe kirenze icyo gihe batarishyurwa.

Abaturage bo muri Masaka basaba ko inzego zibishinzwe zabaha ibisobanuro birambuye kuri gahunda yo kwimurwa, bakamenyeshwa agaciro k’imitungo yabo ndetse bakishyurwa mbere yo kuva mu byabo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments