Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Ukraine gushaka undi muyobozi uyobora igihugu, ashinja Perezida Volodymyr Zelensky kunanirwa kugera ku masezerano agamije guhagarika intambara n’u Burusiya.
Trump yabivugiye imbere ya White House ku wa Gatandatu, avuga ko
Ukraine ikwiye kugira umuyobozi ushobora kugirana amasezerano n’u Burusiya
kugira ngo intambara imaze igihe ikomeje irangire.
Yagize ati: “Ndasaba ko bashaka undi muyobozi ushobora kumvikana,
kuko yari kuba yaragiranye amasezerano menshi, ariko ku mpamvu runaka ntajya
abikora.”
Trump yavuze ko Ukraine yagize igihombo gikomeye mu ntambara, haba
ku butaka no ku buzima bw’abantu. Yongeyeho ko igihe kigeze ngo iki gihugu
kigire undi perezida, avuga ko iyi ntambara itari ikwiye kuba yarabayeho.
Aya magambo ya Trump aje nyuma y’uko atangaje amasezerano yo
kugura mazutu y’u Burusiya. Zelensky yanenze ayo masezerano, avuga ko ataboneye
kandi atari inyangamugayo, ayagereranya n’impano y’isabukuru ihabwa Perezida
w’u Burusiya, Vladimir Putin.
Ibi byabaye mu gihe intumwa za Amerika n’iza Ukraine zari mu
biganiro muri Leta ya Florida, bigamije gushaka amasezerano yo guhagarika
intambara. Ibiganiro byari biteganyijwe gukomeza ku munsi wa kabiri, ariko amakuru
avuga ko ibyari biteganyijwe ku wa Gatandatu byahagaritswe. Nta mpamvu yemewe
yatangajwe yasobanuye impamvu byarangiye mbere y’igihe.
Zelensky ntiyashyigikiye ko amatora akorwa mu gihe intambara
ikomeje. Ukraine iri mu bihe bidasanzwe by’intambara kuva muri Gashyantare
2022, aho amategeko ariho abuza amatora muri icyo gihe.
Icyakora, Perezida Zelensky yigeze kuvuga ko amatora ashobora kuba
mu gihe habonetse ingwate z’umutekano zihagije. Yatowe bwa nyuma mu 2019, naho
manda ye y’imyaka itanu yarangiye mu 2024.
Nubwo manda ye yarangiye, Ukraine yakomeje gukurikiza amategeko
yihariye ajyanye n’intambara, atuma amatora ataba mu gihe igihugu kikiri muri
ibyo bihe.