Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago Pon Dat yatangaje ko umuyoboro we wa YouTube, Yago TV Show wongeye gushyirirwqho ikirego, avuga ko iki ari icya gatatu ahuye na cyo kuri uru rubuga.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Yago Pon Dat yavuze ko Bruce Melodie n’ikipe imufasha mu bikorwa bye bongeye gutanga ikirego (reporting) kuri Yago TV Show*. Yavuze ko kuri iyi nshuro, ikirego cyibanze ku biganiro bitandukanye yagiranye na Bruce Melodie mu bihe byashize.
Yago yakomeje avuga ko yahawe iminsi umunani gusa, nyuma yaho umuyoboro we ukaba ushobora gusibwa burundu kuri YouTube.
Nyuma y’ibyo avuga ko amaze guhura na byo, Yago Pon Dat yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusiba ibiganiro byose yari yarakoranye na Bruce Melodie, ndetse n’ibindi bikubiyemo amakuru amuvugwaho.
Iyi nkuru yongeye kugaragaza ikibazo gishobora kuvuka hagati y’abahanzi n’abanyamakuru cyangwa abakora ibiganiro byo kuri murandasi, cyane cyane iyo habayeho kutumvikana ku biganiro byasohotse ku mbuga nkoranyambaga.
Gusa, kugeza ubu, ibyatangajwe na Yago ni byo bigaragaza uko abibona gusa ku ruhande rwa Bruce Melodie n’ikipe ye ntacyo barabivugaho.
Iki kirego oije nyuma y'ibindi birego Yago Pon Dat yagiye avugwa ahabwa na Bruce Melodie mu rwego rwo kumucecesha kubera intambara y'amagambo imaze iminsi ivugwa hagati ye na Bruce Melodie ndetse na bandi bantu batandukanye bafite aho bahuriye n'imyidagaduro mu Rwanda .
Like This Post?
Related Posts