• Amakuru / MU-RWANDA

Umuryango Rosalie Foundation washinzwe na Uwimana Josephine, watangije ku mugaragaro ibikorwa byawo mu Karere ka Huye, mu rwego rwo gushyigikira uburezi no guteza imbere imibereho myiza y’abana bo mu miryango itishoboye.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 14 Ukwakira 2026, kibera mu Mirenge ya Tumba na Huye, cyitabirwa n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa bashyigikira gahunda z’iterambere ry’abaturage, by’umwihariko izigamije gufasha abana kubona amahirwe yo kwiga.

Mu rwego rwo gufasha abana gukomeza amasomo yabo badafite inzitizi zishingiye ku kubura ibikoresho, Rosalie Foundation yatangije umushinga witwa Back-to-School Support Project ugamije gufasha abanyeshuri baturuka mu miryango ifite ubushobozi buke.

Uyu mushinga watangiriye mu mashuri ane yo mu Karere ka Huye, aho abanyeshuri 80 bahawe ibikoresho bitandukanye bizabafasha mu myigire yabo ya buri munsi.

Mu bikoresho bahawe harimo inkweto, ibikapu, ibikoresho by’isuku, amakayi n’amakaramu. Uretse ibyo bikoresho, aba banyeshuri banishyuriwe amafaranga y’ifunguro ry’ishuri, rizwi nka School Feeding kugira ngo na bo babashe kubona amafunguro atuma bitabira amasomo neza.

Iki gikorwa kigaragaza uruhare rw’imiryango yigenga mu gufasha abana bo mu miryango itishoboye kubona ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu burezi, bityo bakagira amahirwe angana n’ay’abandi mu gukurikirana amasomo yabo.

Mu ijambo rye, Uwimana Josephine, washinze Rosalie Foundation, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku buyobozi n’icyerekezo by’igihugu, anagaragaza ko iterambere ry’u Rwanda risaba uruhare rwa buri wese.

Yashimangiye ko abaturage, abayobozi, imiryango itari iya Leta n’abandi bafatanyabikorwa bakwiye gukomeza gufatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko mu burezi no mu kurengera imibereho myiza y’abana.

Ubutumwa bwe bwibanze ku kamaro ko gushyira imbaraga mu bikorwa bifatika bifasha abana kubona amahirwe yo kwiga no kugira ejo hazaza heza.

Rosalie Foundation yashimiye abayobozi bo mu nzego zitandukanye, abafatanyabikorwa ndetse n’abandi bose bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Karere ka Huye.

Uyu muryango wavuze ko ubufatanye ari inkingi ikomeye mu kugera ku iterambere rirambye, ushimangira ko gushyigikira uburezi bw’abana ari imwe mu nzira z’ingenzi zo kubaka ejo hazaza heza h’igihugu.

Wanasabye ko abantu n’inzego zitandukanye bakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije gufasha abana, cyane cyane abaturuka mu miryango itishoboye, kugira ngo babashe kubona ibikoresho bikenewe no gukomeza amashuri yabo.

Itangizwa ry’ibikorwa bya Rosalie Foundation mu Karere ka Huye rije nk’intambwe mu gushyira mu bikorwa gahunda z’umuryango zigamije guteza imbere uburezi n’imibereho myiza y’abana.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments