Uruganda
rukora imodoka zikoresha amashanyarazi rwa Tesla rwamuritse imodoka nshya yitwa
Roadster, ruvuga ko izaba ifite ubushobozi bwo kuguruka ikamara akanya gato mu
kirere.
Ni imodoka
ruteganya gutangira gukora mu 2028, nyuma y’imyaka hafi icyenda umushinga wayo
utangajwe bwa mbere.
Iyi modoka
yamuritswe ku wa 15 Ukwakira 2026, mu birori byabereye muri Leta ya Texas muri
Amerika. Mu igeragezwa, Roadster yazamutse mu kirere, irenga izindi modoka,
ndetse yerekanwa igenda icuramye ku nzira yabugenewe.
Iryo
koranabuhanga ryakozwe ku bufatanye na SpaceX, ikigo na cyo kiyoborwa na Elon
Musk. Rikoresha umwuka, usohorwa mu miyoboro icumi kugira ngo imodoka ishobore
kuzamuka, guhindura icyerekezo cyangwa kwihuta cyane.
Tesla ivuga
ko Roadster ishobora kugera ku muvuduko wa kilometero 96 ku isaha mu masegonda
0,81, nk’uko byerekanwe mu igeragezwa. Iteganyijwe kandi kurenga kilometero 370
ku isaha, nubwo ibi bipimo bitaremezwa n’ibizamini byigenga.
Imodoka
izakorwa mu bwoko butatu: Performance, Thrust na Rocket. Ubwa mbere bugenewe
imihanda isanzwe; ubwa kabiri bufite uburyo bwo kongera umuvuduko hifashishijwe
umwuka usunikwa inyuma; naho Rocket, ari yo ifite ubushobozi bwo kuzamuka mu
kirere, izajya iboneka ku bantu batoranyijwe gusa.
Nubwo Tesla
ivuga ko Roadster ishobora kuguruka, si imodoka yagenewe ingendo zisanzwe zo mu
kirere nk’indege. Ibyerekanwe ni ukuzamuka no kumara akanya gato mu kirere.
Ikindi, mu igeragezwa ry’ubushobozi bwo kuguruka nta muntu wari uyirimo;
yagenzurwaga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Tesla
yatangaje bwa mbere umushinga wa Roadster mu 2017, inavuga ko izatangira
kugezwa ku baguzi mu 2020. Gusa iyo gahunda yagiye isubikwa kenshi, ari na yo
mpamvu itariki nshya yo mu 2028 itarafatwa nk’igihe ntakuka.
Abashaka
kuyigura bashobora gutanga amafaranga yo kuyibikira, ariko uruganda
ntiruratangaza igiciro cya nyuma cy’ubwo bwoko bushya. Ubushobozi bwo kuguruka
na bwo bushobora kutemerwa mu bihugu bimwe, kuko nta burenganzira bujyanye
nabyo buratangwa.