• Amakuru / MU-RWANDA

Abaturage 1200 batuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro bafite ubutaka bungana na hegitare 300 barishimira ko nyuma y’imyaka ibiri baraheze mu gihirahiro cy’uko batari bazi icyo ubwo butaka bwabo buzakoreshwa kuri ubnu bamaze kubona igisubizo kandi bishimiye.

Ubu butaka buherereye mu Kagari ka Gitaraga mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro aho kuri ubu bwamaze kugirwa icyanya cyahariwe inganda nk’uko biteganywa n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Abaturage bavuga ko bari bamaze imyaka ibiri barabujijwe kugira icyo bakorera muri ubwo butaka ku buryo batari bemerewe no kuvugura inzu batuyemo zishaje ariko kuri ubu bakaba bemeza ko bamaze kubwirwa ko bwanewe kubakwamo ibyanya by’inganda ndetse bemerewe kwiyumvikanira na bashoramari babushaka.

Gahunda yo kubaka inganda muri ubu butaka yamaze kwemezwa ndetse n’abaturage bamaze kuyisobanurirwa.

Umuyobozi wa komite ya Site ya Gitaraga, Mclare Musoni, yavuze ko ubu abashoramari bakeneye kubaka inganda muri iyi site bemerewe gutangira kurambagiza ubu butaka ndetse bakanumvikana na banyirabwo.

Musoni yavuze ko ubu butaka buherereye ahantu hazubakwa umuhanda ujya ku kibuga cy’indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera ndetse n’ahazajya sitasiyo ya gari ya moshi.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, igaragaza ko icyanya cya Gitaraga ari kimwe byanya 13 byagenewe kwimurirwamo inganda zikorera aho zitagenewe.

Umukozi muri MINICOM ushinzwe ibikorwaremezo mu byanya byahariwe inganda, Shema Elisa, yabwiye RBA ko icyanya cya Gitaraga kije ari igisubizo n’amahirwe y’ishoramari muri uyu Murenge wa Masaka giherereyemo.

Muri iki cyanya cya Gitaraga hazaba harimo ibibanza 350 biri kuri hegitari 256. Mu Rwanda hari ibyanya byahariwe inganda byihariye bibiri birimo icya Masoro mu Mujyi wa Kigali n’icya Bugesera.

Hari ibindi umunani biri mu Mijyi yunganira Kigali ndetse n’ibuindi byanya bisaga 200 by’inganda ziciriritse biri mu turere dutandukanye.

 

 

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments