Abasirikare
n’abapolisi 30 bafatanyije n’ ababasivili baturutse mu bihugu bigize Urwego
rw'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ziteguye Gutabara (EASF),
n'ibindi bigo by'abafatanyabikorwa, kuri uyu wa 19 Ukwakira 2026 batangiye
imyitozo igamije gutegura igenamigambi ry’ibikoresho n’ibikenerwa mu bikorwa
bya gisirikare (Logistics Map Exercise – MAPEX) 2026, ibera mu Ishuri Rikuru
rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera.
Iyi myitozo
igamije kongerera abayitabiriye ubumenyi n’ubushobozi mu gucunga ibikoresho, no
gukurikirana itangwa ryabyo mu bihe by’ibikorwa bya gisirikare.
Iyi myitozo
izamara ibyumweru bibiri, izafasha kongerera abayitabiriye ubushobozi bwo
gutegura ingabo, kuzohereza aho zikenewe no kuziha ibikoresho n’ibindi
bikenerwa kugira ngo zikomeze gukora neza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro,
gutanga ubufasha bw’ubutabazi no guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Afungura ku
mugaragaro iyi myitozo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK
MUBARAKH, yashimangiye uruhare rukomeye rw’imicungire y’ibikoresho n’ibikenerwa
mu bikorwa bya gisirikare, agaragaza ko ari ingenzi kugira ngo igikorwa icyo
ari cyo cyose kigende neza.
Gen MUBARAKH
yagize ati: “Ibikoresho ni inkingi y’ingenzi kandi ifite agaciro gakomeye mu
gutuma ibikorwa bya gisirikare bigenda neza. Intsinzi y’igikorwa icyo ari cyo
cyose ntishingira gusa ku igenamigambi ryiza, ku bakozi bashoboye no ku
mikorere inoze y’ubuyobozi, ahubwo inashingira ku kuba ubwikorezi, ibikoresho,
ibikenerwa, ubufasha mu by’ubuvuzi n’ibindi bikoresho by’ingenzi biboneka ku
gihe kugira ngo ingabo zoherezwe aho zikenewe kandi zikomeze kubaho neza aho
zikorera ubutumwa.”
Yashishikarije
abitabiriye aya mahugurwa kugira uruhare rugaragara, gusangira ubunararibonye
no gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo bifatika kandi bishobora gushyirwa mu
bikorwa.
Gen MUBARAKH
kandi yashimangiye ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza guteza imbere ubufatanye mu
karere n’imbaraga zihuriweho mu gushyigikira amahoro n’umutekano.
Umuyobozi
Mukuru w’Urwego rw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziteguye
gutabara, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko iyi myitozo igamije
gusuzuma ahaba hari icyuho mu bushobozi, gusuzuma uburyo butandukanye bwo
kohereza ingabo aho zikenewe, kongera ubushobozi bwo gukorera hamwe no kumenya
niba EASF ishobora guhuza ibikorwa byayo bisanzwe ikabibyazamo igisubizo
cy’ibikorwa bifatika bitangiwe ku gihe kandi birambye.
ashimangiye
ko kuba ingabo ziteguye neza bidashingira ku kuba ziri ahantu hamwe, ahubwo,
ingabo ziba ziteguye by’ukuri iyo zishobora koherezwa aho zikenewe ku gihe,
zikahagera zifite ubushobozi bukenewe, zikabasha kwihaza no gukomeza ibikorwa
byazo aho zikorera ndetse zigasohoza neza ubutumwa zahawe.
Abitabiriye iyi myitozo baturuka mu bihugu icyenda bigize EASF, ari byo u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudani na Uganda, ndetse n'abo mu bindi bigo by'abafatanyabikorwa.