• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Umuvugabutumwa wamenyekanye Paul Mackenzie n’abayoboke be 28 bahamijwe n’urukiko rwo mu mujyi wa Mombasa muri Kenya icyaha cyo kwica abantu 191, barimo abana 190 n’umuntu umwe mukuru. Icyo cyemezo gifitanye isano n’ubwicanyi bwabereye mu ishyamba rya Shakahola, bwamenyekanye mu 2023 ubwo havumburwaga imibiri y’abantu babarirwa mu magana yashyinguwe mu myobo rusange.

Iki ni icyemezo cyari gitegerejwe na benshi muri Kenya, nyuma y’imyaka hafi itatu havumbuwe umwe mu mbyinozi zikomeye zatewe n’agatsiko k’idini muri icyo gihugu.

Paul Mackenzie, wahoze ari umushumba akaba ari na we washinze itorero rya Good News International Church, yahamijwe icyaha cyo kwica abantu ku wa Mbere, ari kumwe n’abandi 28 baregwaga muri urwo rubanza.

Urukiko rwa Mombasa rwemeje ko ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bihagije bigaragaza uruhare rw’abo bantu mu rupfu rw’abana 190 n’umuntu umwe mukuru.

Umucamanza yatangaje ko yanyuzwe n’ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha, bigaragaza ibyaha byakozwe n’abaregwa bose uko ari 29. Paul Mackenzie yakurikiranye itangazwa ry’icyemezo cy’urukiko atuje ntacy avuga

Iyi dosiye yatangiye kumenyekana muri Mata 2023, ubwo inzego z’ubuyobozi muri Kenya zavumburaga imibiri y’abantu benshi yashyinguwe mu ishyamba rya Shakahola, riherereye imbere mu gihugu, hafi y’umujyi wa Malindi uri ku nkombe z’inyanja.

Iperereza ryakurikiyeho ryagaragaje ko muri ako gace hari umuryango w’abantu bakurikizaga inyigisho za Paul Mackenzie, bivugwa ko yemezaga abayoboke be kwiyiriza ubusa kugeza bapfuye kugira ngo “bahure na Yesu”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo muvugabutumwa yari yarashyizeho gahunda ihamye yo kwiyiriza ubusa mu buryo bukabije, ikorerwa ku butaka bungana na hegitari 325.

Abashinzwe iperereza bavuze ko muri uwo muryango hari gahunda bise “ubuyobozi bw’urupfu”, aho abana bagombaga gupfa mbere y’abandi, bagakurikirwa n’ingimbi n’abangavu, abagore, hanyuma abagabo.

Raporo z’abaganga basuzumye imibiri n’iz’inzego z’umutekano zagaragaje ko abana benshi bapfuye bazize inzara. Icyakora, hari n’abandi bagaragaje ibimenyetso byo kubura umwuka, kunigwa cyangwa gukomeretswa mu mutwe.

Ibyo bimenyetso byongereye uburemere bw’iperereza ku rupfu rw’abo bantu n’uruhare rw’abayoboke n’abayobozi b’uwo muryango.

Uko ibikorwa byo gushakisha no gucukura byakomezaga, ni ko ubukana bw’aya mahano bwagiye burushaho kugaragara.

Muri Mata 2023, inzego z’ubuyobozi zatangiye ibikorwa byo gutabara nyuma yo kumenyeshwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ko hari abantu bashobora kuba bari mu kaga. Ibyo bikorwa byatumye bamwe mu bayoboke bari bakiri bazima batabarwa.

Nyuma yaho, abashinzwe iperereza bavumbuye imva nyinshi zitari zimbitse zari zikwirakwijwe mu ishyamba.

Umubare w’imibiri yakurwagamo wakomeje kwiyongera, kugeza ubwo ibikorwa byo gushakisha byahagaritswe by’agateganyo kubera ko aho imibiri yabikwaga mu buruhukiro bw’ibitaro hari hamaze kuzura.

Mu 2024, Komisiyo y’Igihugu ya Kenya ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko abantu 429 bari bamaze kubarurwa ko bapfuye bazize aya mahano. Bimwe mu byobo byari birimo imibiri y’abantu bataramenyekana kugeza ubu.

Muri Mutarama 2026, Paul Mackenzie yanashinjwe mu rundi rubanza rurebana n’iyindi mibiri 52 yabonetse mu gace kari hafi y’aho aya mahano yabereye.

Ibi byerekana ko iperereza ku byabereye muri Shakahola rikomeje, nubwo urukiko rwamaze gufata icyemezo ku byaha bimwe na bimwe.

Bamwe mu miryango yabuze ababo biturutse kuri aya mahano bari bitabiriye iburanisha ryabereye i Mombasa kugira ngo bakurikirane icyemezo cy’urukiko.

Muri bo harimo Francis Wanje, ufite imyaka 62, wavuze ko yabuze abantu umunani bo mu muryango we, barimo umukobwa we n’abuzukuru be babiri.

Mbere y’uko urubanza rutangira, Wanje yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko uwo munsi wari ufite akamaro gakomeye kuri we. Yari yizeye ko urukiko ruzafata icyemezo gikomeye cyafasha gukumira ko ibyabaye byazongera kubaho.

Ku miryango myinshi, iki cyemezo ni intambwe ikomeye mu gushaka ubutabera ku bantu babo bishwe. Icyakora, cyanongeye kubyutsa ibibazo ku mpamvu inzego z’ubuyobozi zitabashije guhagarika ibikorwa bya Paul Mackenzie hakiri kare.

Paul Mackenzie ntiyari umuntu mushya mu nzego z’umutekano n’ubutabera muri Kenya mbere y’uko imibiri myinshi ivumburwa muri Shakahola.

Yashinze itorero rya Good News International Church mu 2003, agenda yagura ibikorwa byaryo, kugeza ubwo yari afite abayoboke i Nairobi no ku nkombe za Kenya.

Mu 2017, yari yarafashwe ashinjwa gukwirakwiza inyigisho zishobora gushora abantu mu bikorwa by’ubuhezanguni, ariko aza kugirwa umwere.

Mu 2019, yongeye gutabwa muri yombi mu rubanza rwerekeranye n’urupfu rw’abana babiri i Shakahola, ariko aza kurekurwa by’agateganyo atanze ingwate.

Izo nshuro zagiye zibanziriza ibyabaye mu 2023 zatumye inzego z’ubuyobozi zinengwa, bamwe bakibaza impamvu ibikorwa bye bitahagaritswe burundu mbere y’uko hapfa abantu benshi.

Ubwicanyi bwabereye muri Shakahola bwateje impaka n’agahinda gakomeye muri Kenya, igihugu amadini afite uruhare rukomeye mu buzima bw’abaturage, cyane cyane amatorero ya gikirisitu arimo ay’ivugabutumwa.

Kuva imibiri ya mbere yavumburwa, abantu n’imiryango itandukanye basabye ko hashyirwaho uburyo bukomeye bwo kugenzura imikorere y’imiryango ishingiye ku idini, hagamijwe gukumira inyigisho zishobora guteza ibyago n’ihohoterwa rikorerwa abayoboke mu izina ry’ukwemera.

Iyi dosiye yanongeye kwibutsa abantu inshingano z’inzego za Leta mu kurinda abaturage, cyane cyane igihe hari ibimenyetso byerekana ko abayobozi b’amatsinda runaka bashobora kuba bashora abayoboke babo mu bikorwa bibashyira mu kaga.

Paul Mackenzie kandi agomba gukomeza kwitaba izindi manza zimushinja ibyaha birimo ubwicanyi butateguwe n’ibyaha by’iterabwoba. Ibyo birego biri mu zindi dosiye zitandukanye n’uru rubanza, kandi arabihakana.

Nubwo icyemezo cy’urukiko rwa Mombasa ari intambwe ikomeye mu gushaka ubutabera ku bwicanyi bwabereye muri Shakahola, haracyari ibibazo byinshi ku cyatumye aya mahano ashobora kumara igihe atarahagarikwa n’inzego zari zifite inshingano zo kurinda abaturage.

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments