Perezida
Kagame, yakomoje ku kibazo cy’umukobwa uherutse gufatwa n’abapolisi akekwaho
kwambara imyambaro idakwiye, avuga ko we yabonye nta kibazo cyarimo ariko ko
aba polisi bashobora kwibeshya asaba ko abanyarwanda bajya babumva
bakabababarira.
Yabigarutseho
ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo yaganirizaga urubyiruko muri gahunda ya ‘Meet the
President” byabereye muri BK Arena.
Perezida
Kagame yavuze ko yabonye impaka zavutse nyuma y’amashusho yakwirakwiriye ku
mbuga nkoranyambaga agaragaza abapolisi babiri bambika amapingu umukobwa
bakamushyira mu modoka, bamuhora imyambarire.
Icyo gihe
byakuruye impaka nyinshi abantu bavuga ko yahohotewe, ndetse Polisi iza
kwisegura ivuga ko abo ba polisi bakoze amakosa, ndetse ko bahanwe umukobwa
agahabwa ubutabera.
Perezida
Kagame yavuze ko akibibona yahamagaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG
Felix Namuhoranye, kugira ngo amusobanurire iby’icyo kibazo.
Yavuze ko
Umuyobozi Mukuru wa Polisi yamubwiye ko abo bapolisi batari bumvise neza
amabwiriza yari yatanzwe. Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe yahise amusaba
kumwoherereza ifoto y’uwo mukobwa kugira ngo arebe uko yari yambaye.
Perezida
Kagame yavuze ko amaze kubona ifoto ye, atiyumvishaga impamvu yari yafashwe,
agahita amubaza ati: “None se uyu yazize iki ko ndeba ibidakwiye kwanikwa ku
gasozi byitaweho? Ikibazo cyanyu ni ikihe?”
Umukuru
w’Igihugu yashimangiye ko umuntu akwiye guhitamo imyambaro ihuye n’aho agiye,
kuko imyambarire ishobora kuba ikwiye ahantu hamwe ariko ntibe ikwiye ahandi.
Ati “Mbese
ku mazi, ha handi abantu bamererwa neza. Wagiyeyo hari ubwo uhurirayo n’abandi,
biremewe, hari ukuntu mwabigenza bidasa n’ahandi. Ariko uwagiye ku mazi afite
uko ameze, atungutse hano byakunda? Aje hano asa n’uje ku mazi, mwahindukira
mukavuga ngo ‘Eeeh!’ Mwavuga ngo ‘Uyu muntu se byagenze gute’?”
Yagaragaje ko imyambarire ikwiye atari ikibazo kireba abagore gusa, kuko n’umugabo ugiye mu nama yambaye imyambaro yo gukora siporo ashobora gutuma abamubonye bamwibazaho.
Like This Post? Related Posts