Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain, yarokotse impanuka y’imodoka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe uhitanwe na yo.
Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabereye ku muhanda w'amabuye umanuka kwa Mutwe, ubwo Kirasa Alain yari mu nzira ataha mu modoka, ari kumwe n’undi muntu umwe.
Ubwo kirasa n'umukobwa bari kumwe bamanukaga mu muhanda, bahuye n’umumotari, Uwo mukobwa wari utwaye yageragezaga kumukatira kugira ngo birinde kumugonga nibwo imodoka yabo yahirimye.
Ku bw’amahirwe, Kirasa Alain n’uwo bari kumwe barokotse iyi mpanuka, kandi nta muntu n’umwe yahitanye, nk’uko umunyamakuru wa BTN Rwanda wari aho iyo mpanuka yabereye yabitangaje
Mu kiganiro kigufi Allain yagiranye nawe yirinze kugira byinshi avuga kubera igihunga cyari cyinshi ndetse n'abantu bari benshi cyane yirindaga ko bamufotora .
Yagize ati ndashima Imana iturokoye iti mpanuka kuko yari ikomeye ariko ubu ndi muzima nta kindi kibazo twagize .
Yakomeje agira ati uretse Imodoka yangiritse cyane nta bindi bikorwa remezo byangiritse
Iyi mpanuka ibaye mu gihe Kirasa Alain akomeje inshingano ze nk’umutoza wa Gorilla FC, ikipe ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.


