Perezida wa
Israel, Isaac Herzog, yakiriye impapuro zemerera Maj Gen Emmanuel Bayingana
guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi mushya muri icyo gihugu, anashimangira
umubano mwiza n’ubufatanye bikomeje kuranga ibihugu byombi.
Uyu muhango
wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, mu rugo
rw’Umukuru w’Igihugu cya Israel i Yeruzalemu.
Nk’uko byatangajwe
n’Ibiro bya Perezida wa Israel, Herzog yashimangiye ko igihugu cye n’u Rwanda
bifitanye umubano w’ubucuti ukomeye, ukomeje kwaguka binyuze mu bufatanye mu
nzego zitandukanye.
Yagaragaje
ko izo nzego zirimo guhanga udushya, ubuhinzi, iterambere n’uburezi,
ashimangira ko ari zimwe mu nkingi z’ingenzi z’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Maj Gen
Emmanuel Bayingana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel muri Kamena 2026,
asimbuye James Gatera wari waratangiye izi nshingano mu Ukuboza 2022.
Mbere yo
guhabwa izi nshingano, Maj Gen Bayingana yakoze imirimo itandukanye irimo kuba
Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri
y’Ingabo ndetse na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.
Ubwo
yemezwaga na Sena, yagaragaje ko mu byo azashyiramo imbaraga harimo guteza
imbere ubufatanye mu buhinzi bukoresha ikoranabuhanga, guhanga udushya, uburezi
bw’imyuga n’ubumenyi ngiro, ndetse no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango
ubaye nyuma y’uko ku wa 6 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Israel,
Gideon Sa’ar, bashyize umukono ku masezerano agamije kwagura ubufatanye mu
burezi, ubushakashatsi, amahugurwa n’iterambere.
U Rwanda na Israel byongeye gusubukura umubano wa dipolomasi mu 1995, nyuma y’uko wari warahagaze mu 1973. Kuva icyo gihe, ibihugu byombi byagiye byagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.