• Amakuru / MU-RWANDA


Abanyarwanda 251 bari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batahutse ku wa 29 Ukwakira 2026, bavuga ko intambara, umutekano muke n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro byari byarabagizeho ingaruka zikomeye, zirimo kubura ibiribwa no guhagarika amashuri ku bana bamwe.

Aba Banyarwanda bagarutse banyuze ku mipaka itatu: 194 banyuze ku mupaka wa Grande Barrière uzwi nka La Corniche, mu Karere ka Rubavu; 34 banyura ku mupaka wa Rusizi ya Mbere; abandi 23 banyura ku mupaka wa Kamanyola, mu Murenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi.

Bamwe mu batahutse bavuga ko ubuzima babagamo muri RDC bwari bugoye, kuko bahoraga bahunga imirwano, abandi bakamburwa umusaruro w’ibyo bahinze n’imitwe yitwaje intwaro.

Sekanshize Dancile, umwe mu batahutse wari utuye muri Minova, yavuze ko intambara zababuzaga kugira ituze, bigatuma n’abana babo babaho mu buzima bugoye.

Yagize ati: “Twe twari turi muri Minova, ariko nta mahoro twari dufite kuko imibereho itari myiza. Twirirwaga duhunga kubera intambara. Urabona ko abana bacu basa nabi kubera ko batariye neza, ndetse bamwe ntibagaga. Twishimiye kuba tugeze iwacu.”

Mico Vincent Ally na we yavuze ko ibikorwa by’umutwe wa Mai Mai byagize uruhare mu guhunga kwabo, nyuma y’uko abarwanyi bawugizeho uruhare mu kubambura imyaka bari bahinze.

Ati: “Byari bibi cyane. Mai Mai yaraje idutesha umutwe, itwara ibyo twahinze, maze turahunga. Muri iyi minsi ni bwo twabonye abakozi ba HCR, batubwira ko nta kibazo kiri mu Rwanda. Bajyaga baduha amakuru mabi, none dusanze ibintu bitandukanye; wagira ngo hano ni i Burayi.”

Abagarutse biyemeje gutangira ubuzima bushya

Nubwo bamwe muri aba Banyarwanda bamaze igihe kinini baba muri RDC, bavuga ko biteguye gutangira ubuzima bushya mu gihugu cyabo no gushaka ibikorwa bibafasha kwiteza imbere.

Baraturukundo Pascal, ufite imyaka 28, yavuze ko nubwo yavukiye muri RDC, yiteguye kwiyubaka mu Rwanda, igihugu se yamubwiye ko bakomokamo.

Yagize ati: “Mfite imyaka 28. Ni ho navukiye, ariko Papa twaburanye yambwiye ko ari muri Giti, muri Byumba, mu Karere ka Gicumbi. Niteguye gufatanya n’abandi nkiteza imbere, dore ko nkiri muto.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Rwiririza Fred, yakiriye bamwe muri aba Banyarwanda ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, abasaba kuzafatanya n’abandi mu bikorwa by’iterambere igihe bazaba basubiye mu miryango yabo.

Yabashishikarije gukorana n’abo basanze mu gihugu, gushaka amakuru abafasha kumenya amahirwe ahari no gushyira imbere uburezi bw’abana babo.

Ati: “Abanyarwanda turi abakozi. Abenshi muri bo baracyari bato, nibagende bakore biteze imbere. Babaze abandi aho badasobanukiwe, batubaze tubayobore. Abana babo bajye mu ishuri bige. Nababwiye ko batasigaye, ahubwo nibatangire bashake uko na bo batera imbere nk’abandi bose.”

Bajyanywe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi

Nyuma yo kwakirwa ku mipaka, aba Banyarwanda bose uko ari 251 bajyanywe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, aho bazahabwa ubufasha n’inyigisho z’uburere mboneragihugu mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.

Gahunda yo kwakira abatahutse igamije kubafasha kongera kubaka ubuzima, gusubira mu buzima busanzwe no kwinjira mu bikorwa by’iterambere ry’imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Kugaruka kw’aba Banyarwanda kuje nyuma y’igihe bari bamaze bahura n’ibibazo by’umutekano n’imibereho muri RDC, aho bavuga ko intambara n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro byabagizeho ingaruka ku mibereho ya buri munsi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments