Mu karere ka Kicukiro ,Umurenge wa masaka mu mudugudu w Rusheshe watujwemo abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenosode yakorewe Abatutsi muri 1994, habereye igikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda .
Ibyo birori byari byitabiriwe n’muyobozi Nshingwabikorwa
w’Akarere ka Kicukiro wungirije, Huss Anny Monique,Abayobozi batandukanye mu
nzego zitandukanye ndetse abahagarariye inzego z’umutekano n’abaturage benshi .
Iki gikorwa
cyari kigamije kongera gushimangira indangagaciro z’Ubumwe n’Ubudaheranwa,
hibandwa ku ruhare rwa buri Munyarwanda mu kubaka igihugu kirangwa n’amahoro,
ubwumvikane n’ubufatanye.
Ukwezi
kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa ni umwanya wo kwibutsa Abanyarwanda ko kubaka
igihugu gitekanye kandi gifite ejo hazaza heza bisaba gukomeza kwimakaza
ubumwe, kwirinda amacakubiri no gusigasira indangagaciro zibahuza.
Bamwe mu baturage batuye I Masaka baganiriye n’itangazamakuru batangaje ko bamaze gusobanukirwa neza na gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa kuko igamije kubaka abanyarwanda ikanabarinda kongera kwicamo amacakubiri kuko byose iyo bikozwe neza bibaganisha kw’iterambere bakabana neza aho batuye .
Mu ijambo
rye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, Huss Anny
Monique, yasabye abaturage bo mu karere
ka Kicukiro gukomeza gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa banazirikana gukomeza
ibikorwa bibateza imbere ‘
Yagize ati “Aho u Rwanda rugeze rwiyubaka buri munayrwanda
wese ahamagarirwa kogera kugira umusanzu
kugira ngo twubake ubumwe bwacu
,ubudaheranwa bube inkingi yo kugira ngo dukomeze kubaka u Rwanda twifuza .
Yakomeje avuga
ko uku kwezi kwaranzwe n’ibiganiro
bitandukanye mu mashuri , mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo no mu
bagore ndetse no mu rubyiruko aho bose intego
yari imwe yo gukomeza kwimakaza ubumwe
bw’abanyarwanda buzira amacakubiri n’inzangano ,irondakarere ndetse buzira amacakubiri y’ubwoko uwo aribwo bwose
kugira tugire umwete wo gushyira hamwe tukubaka u Rwanda twifuza.
Uku kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa kwatangiye tariki ya 1 Ukwakira kukazasozwa kuri uyu wa 31 ukwakira 2026 kwakozwemo ibikorwa
byinshi birimo gahunda yo kwigisha abaturage
gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa ariko byose bigakora hazirikanwa no
gukomeza kwiteza imbere .
Like This Post? Related Posts