Banki Nkuru
y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko igihe cyo guhindura inoti za kera mu bigo
by’imari cyari kurangira ku tariki 1 Ugushyingo 2026, cyongeweho ukwezi kugeza
ku wa 30 Ugushyingo 2026.
BNR
yatangaje ko nyuma y’icyo gihe, guhera tariki 1 Ukuboza 2026 kugeza tariki 1
Werurwe 2027, izo noti zizajya zihindurirwa gusa ku cyicaro gikuru cya Banki
Nkuru y’u Rwanda kiri mu Kiyovu-Kigali ndetse no mu mashami yayo yose mu
gihugu.
Inoti
zigomba kuva ku isoko ni iza 500 Frw zakozwe tariki 01.07.2004 n’izakozwe
tariki 01.01.2013, iya 1000 Frw zakozwe ku wa 01.07.2004 n’izakozwe tariki
01.05.2015.
Hari kandi
iza 2000 Frw zakozwe ku wa 31.10.2007, n’iza 5000 Frw zakozwe ku wa 01.04.2004
n’izakozwe ku wa 01.02.2009.
Igikorwa cyo
gukura izi noti ku isoko kizaba kimaze amezi 12, kuva ku wa 2 Werurwe 2026.
Inoti
zizasigara zikoreshwa, ni iza 500 Frw zakozwe ku wa 01.02.2019, iza 1000
Frw zakozwe ku wa 01.02.2019, iza 2000 Frw zakozwe ku wa 01.12.2014 n’izakozwe
ku wa 28.06.202 ndetse n’iza 5000 Frw zakozwe ku wa 01.12.2014 n’izakozwe ku wa
28.06.2024.
BNR yasabye
abantu bose kuzirikana iki gihe cyongereweho bagahindura izo noti mu gihe
cyagenwe.
Kuki BNR iri
gukuraho inoti zishaje?
Banki Nkuru
y’u Rwanda (BNR) iri gukura ku isoko zimwe mu noti zishaje kugira ngo
hakoreshwe amafaranga afite ubuziranenge, atekanye kurushaho ku buryo bigoye ko
yakwiganwa ndetse akoze mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho.
BNR
igaragaza ko inoti zimwe zimaze imyaka myinshi zikoreshwa, ku buryo ibirango
by’umutekano byazo bitagihagije ugereranyije n’ikoranabuhanga rigezweho.
Ikindi ni
ukugabanya ubwoko bwinshi bw’inoti z’amafaranga amwe. Urugero, mbere mu Rwanda
hari ubwoko bune bw’inoti ya FRW 5,000 bwagiye bukorwa mu bihe bitandukanye.
BNR yashatse kugabanya umubare w’ubwoko bw’inoti z’agaciro kamwe zikoreshwa
icyarimwe.