• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti (FDA) cyemeje by'agateganyo ubwoko buhendutse bw'umuti wa Lenacapavir, uterwa inshuro ebyiri mu mwaka, ugamije gukumira kwandura virusi itera SIDA (HIV).

Iki cyemezo gitegerejweho koroshya kugeza uyu muti mu bihugu 120 bifite amikoro make n'aciriritse, cyane cyane ibyo muri Afurika, Aziya na Amerika y'Epfo.

Uruganda Dr. Reddy’s Laboratories rwo mu Buhinde rwakoze ubu bwoko bw'umuti, hamwe n'imiryango yagize uruhare mu kuwugeza ku cyemezo cyo kwemerwa, byabitangaje ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026.

Biteganyijwe ko umuntu umwe azajya awuhabwa ku giciro cya Dore 40 z'Amerika ku mwaka, amafaranga angana n'ayo umuntu ashobora gukoresha agura ibinini byo kwirinda HIV afatwa buri munsi.

Lenacapavir ifatwa nk'intambwe ikomeye mu gukumira ubwandu bushya bwa HIV, kuko itandukanye n'ubundi buryo bwo kwirinda busaba umuntu gufata ibinini buri munsi. Uyu muti uterwa inshuro ebyiri gusa mu mwaka.

Ubushakashatsi bubiri bwakorewe ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura HIV bwagaragaje ko uyu muti washoboye gukumira hafi ubwandu bushya bwose mu bawukoresheje.

Carmen Pérez Casas, ushinzwe ibikorwa byo kurwanya HIV muri Unitaid, yavuze ko abantu benshi bagorwa no gukurikiza gahunda yo gufata ibinini buri munsi, bigatuma batabona ubwirinzi bwuzuye.

Yagize ati: “Dufite icyizere kinini kurushaho kubera Lenacapavir.”

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko mu 2025 abantu bagera kuri miliyoni 41 ku Isi bari babana na HIV, mu gihe abagera ku 570.000 bapfuye bazize indwara zifitanye isano na yo.

Carolyn Amole, uyobora gahunda yo kurwanya HIV muri Clinton Health Access Initiative, yavuze ko igiciro gito cy'uyu muti gishobora gufasha kugera ku bantu miliyoni 20 bakeneye PrEP, ari yo miti ihabwa abantu batanduye HIV ariko bafite ibyago byo kuyandura, kugira ngo ibarinde kwandura.

Nubwo FDA yemeye ubu bwoko buhendutse, ntibuzemererwa kugurishwa muri Amerika kubera ko ubwoko bw'umwimerere bwa Lenacapavir, bukorwa na Gilead Sciences kandi buzwi nka Yeztugo, bugifite uburenganzira bwihariye bwo gucuruzwa.

Muri Amerika, Yeztugo igura amadolari 28.218 ku muntu ku mwaka, mbere y'ubwishingizi bwo kwivuza.

Icyemezo FDA yafashe ni icy'agateganyo, gishobora koroshya inzira yo kwemeza uyu muti no mu bindi bihugu. Gilead Sciences yari isanzwe ari yo yonyine iwukora, ariko mu mwaka ushize yahaye izindi nganda esheshatu uburenganzira bwo kuwukora no kuwutanga mu bihugu byatoranyijwe, zitishyuye amafaranga y'uruhushya.

Ubu bwoko buhendutse bwakozwe na Dr. Reddy’s Laboratories ku bufatanye n'imiryango irimo Unitaid, Clinton Health Access Initiative na Wits RHI.

Ingaruka zishobora kugaragara ku bawukoresha zirimo kubabara cyangwa kugira ibibazo aho batewe urushinge, kubabara umutwe no kugira iseseme.

Abantu bagiye gutangira gukoresha uyu muti basabwa kubanza kwipimisha HIV, ndetse bakongera kwipimisha mbere ya buri rushinge bahabwa. Ibi ni ingenzi kuko hari abantu banduye HIV batabizi bakoresheje uyu muti, bikaza kugaragara ko virusi bafite itakigira ubukana ku miti imwe n'imwe.

Biteganyijwe ko uyu muti uzatangira kuboneka mu bihugu bimwe na bimwe mu byumweru bike biri imbere. Icyakora, ibihugu bisaba kubanza kuwukorera isuzuma no kuwemeza ku rwego rwabyo bishobora gutinda kuwugezwaho.

Carolyn Amole yavuze ko nubwo kwemerwa kw'uyu muti ari intambwe ikomeye, hakenewe ubushobozi bw'amafaranga yo kuwugura no kuwugeza ku bantu benshi bawukeneye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments