• Amakuru / MU-RWANDA

 

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Munyaneza Leonard igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 15 mu mwaka wa 2013, bikamuviramo gutwita. 

Rwanamutegetse gutanga indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 7 Frw, zirimo miliyoni 2 Frw zigenewe umwana wavutse biturutse kuri icyo cyaha. Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 04 Ugushyingo 2026, hashize imyaka 13 icyaha gikozwe.

Amakuru agaragaza ko ku wa 23 Nyakanga 2013, Munyaneza yasambanyije uyu mukobwa wari utarageza ku myaka y’ubukure, amutera inda. Uyu mukobwa ubu ufite imyaka 28, yaje gutanga ikirego mu rukiko ku wa 19 Nyakanga 2023, asaba ko uwamukoreye icyo cyaha abiryozwa n’amategeko.

Umwana yabyaye afite imyaka 12 y'amavuko 

Mu iburanisha, umwunganizi mu mategeko w’uyu mugore yagaragaje ko ihohoterwa yakorewe akiri umwana, rikurikirwa no gutwita no kubyara, ryamusigiye ingaruka zikomeye zirimo agahinda n’akababaro bikomeye.

Kubera izo ngaruka, umwunganizi we yasabye urukiko gutegeka Munyaneza kumwishyura indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 100 Frw.

Mu gushimangira uburenganzira bwe bwo gusaba indishyi, umwunganizi yagarutse ku ngingo ya 10 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko umuntu wese wagizweho ingaruka n’icyaha afite uburenganzira bwo kuregera urukiko asaba indishyi.

Yanifashishije urubanza rw’Ubushinjacyaha na Bosco Ntaganda (Prosecutor v. Bosco Ntaganda), rufite nimero ICC-01/04-02/06-2659, rwaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ku wa 8 Werurwe 2021.

Muri urwo rubanza, Bosco Ntaganda yahamijwe ibyaha byibasiye inyokomuntu, birimo n’icyaha cyo gufata ku ngufu.

Mu mwanzuro warwo ku ndishyi, urwo rukiko rwagaragaje ko abana bavuka biturutse ku byaha byo gufata ku ngufu na bo bashobora gufatwa nk’abahohotewe, bityo bakagira uburenganzira bwo gusaba indishyi.

Urukiko rwashimangiye ko abo bana bashobora guhura n’ihungabana ndetse n’ihezwa muri sosiyete, bikaba ari bimwe mu bigomba kwitabwaho mu kugena indishyi bahabwa.

By'umwihariko, mu gika cya 122 cy’uwo mwanzuro, ICC yagaragaje ko abana bavuka biturutse ku gufatwa ku ngufu bashobora gufatwa nk’abakorewe icyaha mu buryo butaziguye.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso n’ibyagaragajwe n’impande zombi, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Munyaneza Leonard icyaha cyo gusambanya umwana, rumukatira igifungo cy’imyaka 15.

Urukiko kandi rwemeje ko atazishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw, bitewe n’uko yaburanye afunzwe.

Ku bijyanye n’indishyi, urukiko rwemeje ko ikirego cy’uwakorewe icyaha gifite ishingiro, rumutegeka kumwishyura miliyoni 5 Frw z’indishyi z’akababaro.

Rwanemeje ko ikirego uyu mugore yatanze mu izina ry’umwana yabyaye na cyo gifite ishingiro, maze rutegeka Munyaneza gutanga andi miliyoni 2 Frw y’indishyi z’akababaro agenewe uwo mwana. Muri rusange, indishyi zose yategetswe kwishyura zingana na miliyoni 7 Frw.

CLADHO yishimiye umwanzuro w’urukiko

Umuyobozi ushinzwe Gahunda mu Mpuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Murwanashyaka Evariste, yatangaje ko bishimiye ubutabera bwahawe uwakorewe icyaha, by’umwihariko kuba n’umwana wavukiye muri icyo cyaha yaragenewe indishyi.

Yagize ati: “Bwa mbere mu mateka dutsinze urubanza, none umwana wavutse ku wasambanyijwe na we agiye guhabwa indishyi, uyu mwana mu busanzwe akomoka muri Ngororero n’ubwo icyaha cyakorewe muri Kigali, uwabikoze ndetse akaba yasabiwe igifungo cy’imyaka 15. Ibi bivuze ko n’ubwo ikirego cyatanzwe nyuma y’imyaka irenga icumi, iki ari icyaha kidasaza.”

Amakuru yamenyekanye kandi ni uko kugira ngo uyu mukobwa abone umwunganizi mu mategeko, yabifashijwemo na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ku bufatanye na CLADHO.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments