• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Nibura abantu barindwi bapfuye, mu gihe abarenga 100 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye ya gari ya moshi yabereye hafi y’Umujyi wa Giza mu Misiri. Iyi mpanuka yabaye ubwo gari ya moshi ebyiri zagonganaga, bigatuma amagare menshi azitandukanya n’inkingi zayo z’icyuma (wagons), agwa ku ruhande.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikorwa bya gari ya moshi muri Misiri cyatangaje ko izo gari ya moshi zombi zari zerekeje mu Majyepfo. Imwe yari iturutse i Giza yerekeza i Fayoum, mu gihe indi yari iturutse i Cairo yerekeza i Aswan. Gari ya moshi yavaga i Giza yagonze inyuma iyindi yari ihagaze.

Amashusho yafatiwe ahabereye impanuka yagaragaje amagare ya gari ya moshi yatembagaye, amwe muri yo yacitsemo ibice, mu gihe abashinzwe ubutabazi n’abaturage bashakishaga abantu bari bagwiriwe n’ibice byayo.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byatangaje ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera bitewe n’uburemere bw’iyi mpanuka.

Iyi mpanuka yabereye hagati y’ahazwi nka Kafr Ammar na Al-Raqqa, mu gace ka Al-Ayyat, hafi y’ahabereye imwe mu mpanuka zikomeye za gari ya moshi mu mateka ya Misiri.

Muri Gashyantare 2002, gari ya moshi yavaga i Cairo yerekeza i Luxor yafashwe n’inkongi y’umuriro, ihitana abantu barenga 370, nubwo hari amakuru yavugaga ko umubare nyakuri w’abapfuye ushobora kuba wararenze uwo.

Mu myaka ya 2009 na ho muri ako gace habereye izindi mpanuka ebyiri za gari ya moshi zahitanye abantu benshi, buri imwe igahitana abantu babarirwa muri za mirongo.

Nyuma y’iyi mpanuka nshya, humvikanye amajwi y’abaturage basaba Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu kwegura, bagaragaza ko hakenewe ingamba zikomeye zo gukumira impanuka za gari ya moshi no kunoza umutekano w’abagenzi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments