Umuyobozi
w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yifatanyije n’abandi bayobozi b’imijyi
baturutse hirya no hino ku Isi gusura Yad Vashem, Ikigo Mpuzamahanga Cyibuka
Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust), mu rwego rwo kunamira Abayahudi
miliyoni esheshatu bishwe muri Jenoside yakorewe n'Abanazi.
Uru
ruzinduko rwabaye mu gihe Meya Dusengiyumva yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 35
y’Abayobozi b’Imijyi iri kubera muri Israel, kuva ku wa 8 kugeza ku wa 12
Ugushyingo 2026.
Gusura Yad
Vashem byabaye umwanya wo kwibuka no kuzirikana amateka y’ubwicanyi
ndengakamere bwakorewe Abayahudi, ndetse no kongera gushimangira inshingano
abayobozi bafite mu kubungabunga amateka no kuyigisha ibisekuruza bizaza.
Abayobozi
bitabiriye uru ruzinduko bibukijwe akamaro ko kurwanya urwango, ivangura
n’ibikorwa byose bishobora guteza Jenoside, hagamijwe kubaka imiryango irangwa
n’amahoro, ubwubahane n’ubumwe.
Kuri Meya
Samuel Dusengiyumva, uru ruzinduko rwari rufite igisobanuro cyihariye, kuko
ayobora umujyi ufite amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kigali ni
umwe mu mijyi yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ibikorwa byo kwibuka no
kwigisha amateka bigira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no
kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro.
Mu kiganiro
yagiranye n'ikinyamakuru JNS, Dusengiyumva yavuze ko na we ari mu barokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yabuze ababyeyi be na barumuna be bane.
Yagaragaje ko urwango n'ivangura bikomeje kuba ikibazo gikwiye kurwanywa
n'imbaraga zihuriweho.
Inama ya 35
y’Abayobozi b’Imijyi Mpuzamahanga ifite insanganyamatsiko igira iti “uruhare
rw’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI) mu guteza imbere imiyoborere
n’imibereho y’abatuye imijyi.
Iyi nama
ihurije hamwe abayobozi b’imijyi baturutse mu bihugu 18 byo ku migabane itanu.
Yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, American
Jewish Congress n’American Council for World Jewry.
Kwitabira iyi nama biha Umujyi wa Kigali amahirwe yo kunguranaibitekerezo n’indi mijyi, gusangira ubunararibonye no kureba uburyo ikoranabuhanga n’imikoranire mpuzamahanga byafasha kunoza serivisi zihabwa abaturage.