Umuhanzi The
Ben yongeye guhesha u Rwanda ishema mu muziki nyafurika, nyuma yo kwegukana
igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Best
Artist) mu bihembo bya HiPipo Music Awards 2026.
Uyu muhanzi
yahawe iki gihembo mu birori byabereye i Kampala muri Uganda, mu ijoro ryo ku
wa 13 Ugushyingo 2026, ahigitse abandi bahanzi 11 bo muri aka karere bari
bahatanye muri iki cyiciro.
Mu bahanzi
The Ben yasize inyuma harimo Ali Kiba, Bien, Diamond Platnumz, Dr. Jose
Chameleone, Element EleéeH, Harmonize, John Frog, Joshua Baraka, Natacha,
Sheebah na Silver X.
Uretse iki
gihembo, The Ben yari anahagarariye u Rwanda mu bindi byiciro bibiri birimo
Africa Number One na East Africa Best Act/Song, abikesha indirimbo ye
‘Inshallah’.
Gusa muri
Africa Number One, igihembo cyegukanywe na Joshua Baraka wo muri Uganda, wari
uhatanye n’abahanzi bakomeye barimo The Ben, Asake, Ayra Starr, Burna Boy,
Diamond Platnumz, DJ Maphorisa, Jose Chameleone, Mohamed Ramadan, The Unveiled,
Tyla na Uncle Waffles.
Joshua
Baraka ni na we wegukanye igihembo cya East Africa Best Act/Song, abikesha
indirimbo ‘This Time’ yakoranye na JAE5.
Iyi ndirimbo
yahigitse izindi zari mu bahatanira iki gihembo zirimo ‘Inshallah’ ya The Ben,
‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie yakoranye na Diamond Platnumz na Brown Joel,
‘Ayayaah’ ya Element EleéeH yakoranye na Bien ndetse na ‘Happy’ ya Diamond
Platnumz.
Iki gihembo
The Ben yegukanye ni ikindi kimwongerera ibigwi mu muziki wo muri Afurika
y’Iburasirazuba, kuko no mu 2025 yari yegukanye igihembo cya Best East Africa
Act/Song, abikesha indirimbo ye ‘True Love’.
HiPipo Music
Awards ni ibihembo ngarukamwaka bitegurwa n’ikigo HiPipo cyo muri Uganda,
bigamije gushimira abahanzi n’abandi bafite uruhare mu guteza imbere uruganda
rw’umuziki.
Byakomotse
ku gikorwa cya HiPipo Charts Festival cyatangiye mu 2012. Umuhango wa mbere wo
gutanga ibihembo bya HiPipo Music Awards wabaye ku wa 9 Gashyantare 2013, kuri
Theatre La Bonita i Kampala.
Mu 2026, ibi
bihembo byatanzwe ku nshuro ya 15, bikaba bimaze kugira umwanya ukomeye mu
kumenyekanisha no guha agaciro abahanzi, indirimbo n’ibindi bikorwa
by’indashyikirwa mu muziki wa Uganda, Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Afurika
muri rusange.