• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), iri kubera mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge. Iyi nama izanaberamo itora ry’Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango.

Perezida Kagame ari mu bitabiriye ibikorwa byo gufungura iyi nama byabereye mu nyubako ya Centre International de Congrès et d’Expositions Chroy Changvar. Abakuru b’ibihugu 23 ni bo bitabiriye iyi nama imbonankubone, mu gihe abandi bahagarariwe n’abakuru ba za Guverinoma.

Muri rusange, intumwa ziturutse mu bihugu 82 ni zo zihagarariye ibihugu byazo.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko uyu muryango ufite uruhare rukomeye muri politiki mpuzamahanga, bitewe n’uko uhuza ibihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’Isi.

Yasobanuye ko OIF atari ihuriro ry’ibihugu rigamije kwirwanaho, kandi ko kuba abanyamuryango bahuriye ku rurimi rw’Igifaransa bidategetswe ko bagira imyumvire imwe cyangwa bafata imyanzuro imwe kuri buri kibazo.

Yagize ati: “Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) si ihuriro ry’ibihugu ryashyiriweho kwirwanaho, kandi kuba ibihugu biwugize byunze ubumwe ntibisobanuye ko bigomba kugira imyumvire cyangwa gufata imyanzuro imwe kuri buri kibazo. Tugomba kandi kwirinda kugwa mu mutego wo guhindura OIF urubuga rw’imibanire hagati y’ibihugu bibiri gusa, kuko ibyo bishobora gutuma ucikamo ibice.”

Mushikiwabo yakomeje avuga ko imbaraga n’agaciro byihariye bya OIF bishingiye ku bushobozi bw’ibihugu biyigize bwo guhuriza hamwe ibyo bihuriyeho, bigakorana ku rwego rungana, ndetse bikabasha guhindura ibyo bidahurizaho imbaraga zo kongera ijambo n’icyizere bifitiwe ku rwego mpuzamahanga.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yasabye OIF kongera gushimangira uruhare rwayo muri politiki mpuzamahanga.

Yavuze ko ururimi rw’Igifaransa ruhuza abanyamuryango rukwiye kuba inzira yo guteza imbere ibiganiro, ubumwe no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Macron yagaragaje ko Francophonie idakwiye kuba umuryango wifungirana cyangwa urangwa n’amacakubiri hagati y’abanyamuryango, ashimangira ko kubungabunga ubumwe ari ingenzi.

Yanasabye ko ibihugu bigize uyu muryango byimakaza ibiganiro byeruye, bidaciye ku ruhande kandi byubaka, byibanda ku byo bihuriyeho aho gushyira imbere ibibitandukanya, kugira ngo bigere ku bwumvikane.

Ishoramari mu bihugu bigize OIF ryikubye inshuro eshatu

Iyi nama ibaye mu gihe ishoramari mu bihugu bigize OIF rikomeje kwiyongera ku buryo bugaragara.

Raporo nshya y’ubukungu yashyizwe ahagaragara n’uyu muryango igaragaza ko ishoramari ryikubye inshuro eshatu mu myaka itanu ishize, rikagera kuri miliyari 301 z’amadolari ya Amerika mu 2025, rivuye kuri miliyari 96 z’amadolari mu 2020.

Iyi raporo igaragaza ko ibihugu bigize Francophonie byamaze gukurura ishoramari riruta iry’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, bikaba bigaragaza uruhare rw’uyu muryango rugenda rwiyongera mu bukungu mpuzamahanga.

Iri zamuka ry’ishoramari ryagize uruhare mu guhanga imirimo mishya 212.000, umubare utari warigeze ugerwaho mbere.

Raporo inagaragaza ko kimwe cya gatatu cy’ishoramari ryose ryaturutse mu bigo by’ubucuruzi bisanzwe bikorera mu bihugu bigize Francophonie, byashoye imari mu bihugu bikoreramo cyangwa mu bindi bihugu binyamuryango.

Mu mishinga yatanzweho ingero harimo uruganda rwo gusana no kwita kuri moteri z’indege za Airbus rwubatswe muri Maroc, ku bufatanye n’ikigo Safran cyo mu Bufaransa.

Hari kandi uruganda rukora ibikoresho byo mu rugo rwashinzwe muri Sénégal n’ikigo Siltal cyo mu Misiri, ndetse n’umushinga wo kwagura uruganda rwa sima muri Gabon, ushyirwa mu bikorwa n’ikigo Ciments d’Afrique cyo muri Maroc.

Nubwo ishoramari rikomeje kwiyongera, OIF igaragaza ko hakiri ibihugu bifite imbogamizi mu bijyanye n’imikorere y’ubucuruzi. Muri izo mbogamizi harimo amategeko n’ibindi bibazo bishobora kongera ibyago ku bashoramari, bigatuma hari ibihugu bitabasha gukurura ishoramari rihagije.

Cambodge n’u Rwanda bifite amateka ahuriye ku kwiyubaka nyuma y’amateka mabi

Mu muhango wo gufungura iyi nama, Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, yashimiye Louise Mushikiwabo ku kazi yakoze mu gihe amaze ayobora OIF, amushimira ubunyangamugayo n’ubwitange byamuranze mu nshingano ze.

Ku ruhande rwe, Mushikiwabo yagarutse ku bibazo byugarije ibihugu bya Haïti na Liban, avuga ko OIF ikomeje kubikorera ubuvugizi mu nzego mpuzamahanga, hagamijwe kubifasha kubona ibisubizo by’ibibazo birimo guhura na byo.

Yanagarutse ku mateka y’u Rwanda, ayagereranya n’ay’igihugu cya Cambodge, na cyo cyanyuze mu ntambara na Jenoside mbere yo gutangira urugendo rwo kwiyubaka.

Yavuze ko Cambodge yongeye kwiyubaka nyuma y’Amasezerano y’Amahoro ya Paris, agaragaza ko urugendo rw’icyo gihugu rufite byinshi ruhuriyeho n’urw’u Rwanda, rwanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko rukabasha kongera kwiyubaka.

Iyi nama ya OIF iri kubera i Phnom Penh, muri Cambodge, ikaba ihurije hamwe abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma, mu gihe hitezwe n’amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments