Sosiyete y’Indege ya Uganda Airlines yatangije ku
mugaragaro ingendo za buri munsi zihuza Umujyi wa Kigali mu Rwanda na Entebbe
muri Uganda, mu rwego rwo imigenderanire hagati y’ibihugu byombi no guteza
imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Ibirori byo
gutangiza izi ngendo byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026,
aho iyi sosiyete yatangiye gutanga serivisi z’indege bihoraho hagati y’Ibibuga
by’Indege bya Kigali na Entebbe.
Izi ngendo
zitezweho korohereza abagenzi bakenera kujya muri Uganda cyangwa abaza i
Kigali, baba bagiye mu bikorwa by’akazi, ubucuruzi, gusura imiryango cyangwa
ubukerarugendo.
Umuyobozi
Mukuru wa Uganda Airlines, Girma Wake, yavuze ko gutangiza izi ngendo byari
bimaze igihe bikenewe, bitewe n’imikoranire n’ubusabane bisanzwe biranga u
Rwanda na Uganda mu bukungu, imibereho n’umuco.
Yagize ati:
“Kuba Kigali na Entebbe bihujwe n’iyi nzira y’indege byari bimaze igihe
bikenewe, bitewe n’imikoranire ya hafi ibihugu byacu bifitanye mu bukungu,
imibereho n’umuco. Kigali ni igice cy’ingenzi cy’uru rwego rw’imikoranire.
Gutangiza ingendo za buri munsi ni intambwe igamije gutuma ubwo busabane
burushaho kugaragara mu bikorwa bifatika.
Yakomeje
agira ati“Uretse guhuza imijyi mikuru y’ibihugu byombi, iyi nzira ihuza Kigali
n’urusobe rw’aho Uganda Airlines igera muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati,
Aziya n’u Burayi binyuze muri Entebbe. Ibi bizaduha amahirwe yo gukorera isoko
ryagutse, ari na ko duha abagenzi amahitamo menshi y’ingendo.”
Kigali ibaye
umujyi wa 18 Uganda Airlines ikoreramo ingendo, nyuma yo kongerwa mu mijyi iyi
sosiyete ihuza n’icyicaro cyayo gikuru kiri i Entebbe.
Kongera
ingendo zihuza Kigali na Entebbe ni imwe mu ntambwe zitezweho gushimangira
imikoranire hagati y’u Rwanda na Uganda, ibihugu bisanzwe bifitanye ubufatanye
mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo n’imibanire y’abaturage.
Mu nama
yahuje Uganda Airlines n’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo n’ingendo mu Rwanda
yabereye muri Kigali Serena Hotel ku wa 12 Ugushyingo 2026, abayobozi b’iyi
sosiyete bagaragaje ko izi ngendo zigamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu
n’ibicuruzwa, ndetse no kongera amahirwe y’imikoranire hagati y’amasoko
y’ibihugu byombi.
Michael
Bulwaka, Umujyanama muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yavuze ko ibihugu byombi
bisangiye amateka, imiryango, inyungu z’ubukungu n’amahirwe y’ubucuruzi.
Yashishikarije
abashinzwe ubukerarugendo n’ingendo mu Rwanda gukorana na Uganda Airlines
kugira ngo babashe kubyaza umusaruro ayo mahirwe mashya.
Entebbe
ifatwa nk’irembo rigana mu bindi bihugu
Uretse
korohereza abagenzi berekeza muri Uganda, izi ngendo zizanatanga amahirwe ku
bagenzi baturuka i Kigali bashaka gukomereza mu bindi bice bya Afurika no ku
yindi migabane.
Entebbe ni
ihuriro ry’ingendo za Uganda Airlines, aho abagenzi bashobora guhindurira
indege bagakomereza mu mijyi itandukanye iyi sosiyete ikoreramo, irimo London,
Mumbai, Dubai, Lagos, Johannesburg, Nairobi na Dar es Salaam.
Urugendo
rw’indege hagati ya Kigali na Entebbe rumara hafi isaha imwe, bikaba byitezweho
kurushaho korohereza abagenzi bakoresha iyi nzira.
Izi ngendo
nshya zije mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje gushaka uburyo bwo kongera
imikoranire mu bucuruzi, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu karere k’Afurika
y’Iburasirazuba.