Mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero, habereye impanuka y’imodoka yari ifite ibyapa biyiranga (plaques) byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igonga umumotari, umugenzi yari atwaye ndetse n’umunyeshuri wari utashye avuye ku ishuri.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026. Abantu batatu ni bo bayikomerekeyemo, barimo umumotari, umugenzi yari ahetse n’umunyeshuri wambukaga umuhanda avuye ku ishuri.
Abaturage babonye ibyabaye bavuga ko iyo modoka yarimo imanuka, ihura n’umumotari wari utwaye umugenzi, maze umushoferi agata umukono we akabagonga ndetse akanagonga umunyeshuri wari uri mu nzira ataha avuye kwiga.
Bavuga ko umugenzi wari kuri moto yakomeretse bikomeye, kuko nyuma yo kugongwa yazamutse akagwa hejuru y’imodoka, akaza kugwa hasi. Mu gihe umushoferi w’imodoka we nta gikomere yagize.
Nyuma y’iyi mpanuka, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yageze ahabereye impanuka itangira iperereza rigamije kumenya icyayiteye. Abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Imibare igaragaza ko impanuka zo mu muhanda zikomeje kuba ikibazo cy’umutekano n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda.
Raporo y’imibare ya Polisi y’u Rwanda yasohotse mu gitabo Rwanda Statistical Yearbook 2025 igaragaza ko mu 2024 habaye impanuka zo mu muhanda 6.688, zirimo izahitanye abantu 692, izakomerecyeyemo abantu bikomeye 228 n’izateje ibikomere byoroheje 3.097. Muri uwo mwaka kandi, abantu 769 bapfuye bazize impanuka zo mu muhanda, nk’uko iyo raporo ibigaragaza.
Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2025, igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2025 mu Rwanda habaye impanuka 10.320 zahitanye abantu 719. Iyi mibare igaragaza uburemere bw’ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda mu gihugu.
Mu Ntara y’Iburengerazuba na ho, Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko ubukangurambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro bwatangijwe mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025 bwagize uruhare mu kugabanya impanuka zihitana abantu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko mu gihe ubukangurambaga bwari bumaze igihe gito butangiye, muri iyo Ntara hari hamaze kuboneka impanuka ebyiri zahitanye abantu, zivuye ku mpuzandengo y’impanuka eshanu zabaga mu gihe nk’icyo mbere y’ubukangurambaga.
Polisi y’u Rwanda ikomeza kwibutsa abatwara ibinyabiziga, abatwara moto, abanyamaguru n'abagenzi ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano ya buri wese. Kwirinda umuvuduko ukabije, uburangare, kunywa inzoga ugatwara ikinyabiziga no kutubahiriza amategeko y’umuhanda ni zimwe mu ngamba zifasha gukumira impanuka.
Like This Post? Related Posts